Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buravuga ko hari gukorwa imihanda yerekeza ahagiye kubera iserukiramuco rifite umwihariko w’imurikabikorwa ryiswe Kivu Beach Expo & Festival 2025.
Kivu Beach Expo & Festival 2025 mu Karere ka Rutsiro, iteganyijwe kuba kuva ku wa 9 kugeza ku wa 15 Ukuboza 2025.
Ni gahunda igamije guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhanzi n’umuco binyuze mu kumenyekanisha ibyiza nyaburanga biherereye muri aka Karere n’ibihakorerwa.
Mu rwego rwo kugira ngo ibi bikorwa bizagende neza, bari gukora imihanda yari irimo ibinogo byari kuzabangamira urujya n’uruza.
Imihanda iri gutunganywa irimo uva Gahabwa, ukamanuka kwa Senateri Kubwimana, ugakomeza kwa Nyiramirimo no kuri Hotel yitwa Rushell Kivu Resort.
Ni mu gihe kandi kuva mu Nkomero kugera ahitwa ku Ishusho hari gukorwa umuhanda wa kaburimbo, abaturage bahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Hari gutsindagirwa kandi umuhanda uva i Mushubati ukagera ku Ishusho, ugakomereza ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu.
Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye UMUSEKE ko basanze imihanda irimo ibinogo yari kuzabangamira imigendekere ya Kivu Beach Expo & Festival 2025.
Yavuze ko Akarere gasanganywe gahunda yo kubaka imihanda ya kaburimbo igana ku mahoteli ari muri icyo gice, ariko hakozwe n’indi kugira ngo abaturage n’abashyitsi bazabashe kugera ku mazi nta birantega mu nzira.
Ati: “Ni mu rwego rwo kugira ngo iriya mihanda izabe imeze neza, bityo abaturage n’abashyitsi bazabashe kugera ku mazi bitabagoye, ndetse banakoresheje imodoka ngufi.”
Uwizeyimana avuga ko ku isonga iri serukiramuco n’imurikabikorwa baryitezeho kumurika umusaruro w’ubuhinzi buteye imbere muri aka Karere no gukurura abashoramari mu bukerarugendo.
Yagize ati: “Iri serukiramuco turibonamo ibintu bitatu: kumenyekanisha Akarere kacu, gufasha mu gukurura abashoramari ndetse no gufasha abaturage bacu kwiteza imbere.”

Ku ruhande rw’abategura Kivu Beach Expo & Festival 2025, Yves Iyaremye, Umuyobozi wa Yirunga Ltd, atangaza ko imyiteguro igeze kure, guhera kuri ‘stands’ z’abacuruzi, ahazabera ibitaramo n’uburyo bwo kwakira abazitabira.
Yagize ati: “Turateganya gushyiramo n’ama Taxi yo korohereza abaturage kugera muri Santeri ya Shusho no mu Nkomero. Ibyo byose ni ibigamije gufasha abaturage n’abamurikabikorwa.”
Muri Kivu Beach Expo & Festival, izabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, hazabera ibikorwa birimo amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, kugashya no koga.
Abazitabira bazarushanwa kandi mu mikino ya Triathlon, Badminton ndetse na Volleyball ikinirwa ku mucanga.
Hazabaho kandi gusura Inyambo zoga mu kiyaga cya Kivu zikambukiranya ikirwa, ubukerarugendo bushingiye ku ikawa, ndetse n’igitaramo kidasanzwe kizabera bwa mbere mu bwato mu Karere ka Rutsiro.
Abahanzi barangajwe imbere na Theo Bosebabireba, Platin P, Papa Cyangwe, Young Grace, Impala, Igisupusupu na Mico The Best bazataramira abazitabira.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
