Sange – Ubwumvikane buke hagati ya FARDC na Wazalendo bwateje imirwano ikaze

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Amashusho n'amafoto biteye ubwoba bigaragaza inzirakarengane zishwe muri iyi mirwano

Abaturage b’i Sange muri Teritwari ya Uvira bahuye n’akaga gakomeye ku Cyumweru, ingabo za Congo n’iz’u Burundi zahungaga imirwano zarwanye inkundura na Wazalendo bazishinja guta urugamba.

Muri iyi mirwano yakoreshejwemo imbunda nini n’into, amashusho agaragaza abaturage bavuga ko abapfuye bishwe n’ingabo za Congo, FARDC.

Amashusho ateye ubwoba agaragaza abantu bapfuye, abandi bakomeretse, kugeza ubu imibare y’abapfuye igera ku bantu 37 abandi 20 barakomeretse nk’uko imiryango itari iya leta ibivuga muri kariya gace.

Imirano yatangiye ku masaha y’umugoroba 17h00 aho i Sange kuri Km 35 hafi ya Uvira.

Wazalendo ngo bari kuri bariyeri, ingabo za Congo, FARDC zahungaga imirwano zivuye i Luvungi no mu bindi bice byafashwe na AFC/M23, zishaka kwambuka ikiraro, Wazalendo barabyanga bazishinja guhunga imirwano, nibwo amasasu yatangiye ubwo.

Mu bapfuye harimo n’abambaye imyambaro ya gisirikare, amakuru akavuga ko haba hari abasirikare b’u Burundi bashatse guhosha iyo mirwano na bo babigenderamo.

Kugeza ubu ntacyo ingabo za Congo, FARDC ziravuga ku by’iyi mirwano, cyakora sibwo bwa mbere FARDC na Wazalendo barwanye biturutse ku bwumvikane buke.

AFC/M23 yo yasohoye itangazo yamagana iyo mirwano n’ubwicanyi byakorewe abasivile.

Bamwe mu banyamakuru bavuga ibibera mu burasirazuba bwa Congo, baremeza ko FARDC na Wazalendo baba bongeye gukozanyaho ahitwa Kabunambo, aho Wazalendo bashinja FARDC gushyigikira AFC/M23.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi