Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones zituruka mu Burundi zagabye ibitero bikomeye mu midugudu ituwe n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Yavuze ko ibi bitero ku baturage byaturutse mu Burundi byagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2025.
Kanyuka yashimangiye ko izo ndege z’intambara za Sukhoi-25, kajugujugu z’intambara na drones z’igisirikare biyoborerwa ku butaka bw’u Burundi.
Yagize ati: “Zagabye buhumyi ibitero mu midugudu ituwe cyane n’Abanyamulenge ya Mikenke na Rwitsankuku, hirengagijwe bikomeye amahame shingiro y’itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.”
AFC/M23 yatangaje ko ibi bitero byari bigambiriye abasivili, byapfiriyemo abarimo abagore n’abana, kandi ko bigize ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Mu gitondo cyo ku wa 12 Ukuboza 2025, indege y’intambara ya Sukhoi-25 na bwo yagabye igitero ku nkambi y’impunzi z’Abanyamulenge iri mu gace ka Mikenke.
Muri iki cyumweru, kuva abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye umujyi wa Uvira, ingabo z’u Burundi ntizisiba kugaba ibitero by’indege mu bice bituwe n’Abanyamulenge.
U Burundi bukora ibi ku bwumvikane bwa Gitega na Kinshasa, mu gihe abasirikare barenga 20,000 bwari bwohereje muri Kivu y’Epfo bahunze imirwano, bamwe basubira iwabo abandi bagoterwa hagati nk’ururimi.
U Burundi bwongeye kwikoma u Rwanda
Mu nama ya ONU y’umutekano kuri uyu wa Gatanu, Zephyrin Maniratunga, uhagarariye u Burundi, yaraye yegetse ibibera muri Kivu y’Epfo k’u Rwanda, anarushinja kugaba ibitero i Burundi yise ‘agasomborotso’.
Ambasaderi Maniratunga yabwiye abari muri iyo nama ya LONI ko u Rwanda rwashotoye u Burundi ruburasaho ibisasu kandi ngo “ntibuzakomeza kurera amaboko” niba ibyo bikomeza.
Yagize ati: “U Burundi ntibushobora kwihanganira iri honyangwa ry’ubusugire bwabwo rikomeza, kandi bufite uburenganzira bwo kwirwanaho nk’uko biri mu ngingo ya 51 y’ishyirahamwe rya ONU.”
Ambasaderi Martin Ngoga, uhagarariye u Rwanda muri ONU, yamaganye ibyo u Rwanda rwegekwaho, avuga ko ibiri kuba ari ingaruka z’itotezwa ry’Abanyamulenge, u Rwanda rutahwemye gutabariza.
Yashinje u Burundi kohereza ibihumbi by’ingabo gufatanya na FARDC, FDLR, abacanshuro, Wazalendo n’abandi mu kwica Abanyamulenge.
Yagize ati: “Ibi nta n’umwe ubivuga. Twabishyikirije hano, ariko nta na kimwe cyakozwe.”
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, aherutse gutangaza ko Tshisekedi yinjije u Burundi muri iyi ntambara kugira ngo, niburasa ku barwanyi ba AFC/M23, na bo bazasubize, intambara ikwire mu karere kose.
Ati “N’abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba bazafatwa mu buryo bwo kubigisha ko aya makimbirane ari ikibazo cy’Abanye-Congo batari bakwiye kwivangamo.”
Yasabye u Burundi gukura ingabo zabwo ku butaka bwa RDC no kureka kurasa ku baturage, kuko AFC/M23 nta gahunda ifite yo kubugabaho ibitero, nubwo bumaze igihe kinini buyishotora.
Kugeza ubu, AFC/M23 iyoboye imijyi itatu ariyo Goma, Bukavu na Uvira, yose ifite uruhare runini mu buzima bw’u Burasirazuba bwa RDC no mu gihugu muri rusange kuko ikorerwamo ubucuruzi nyambukiranyamipaka.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
