Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Burundi bufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bikaba ari nabyo shingiro ry’ibibazo ibihugu byombi bifitanye.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, tariki ya 10 Ukuboza 2025.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo amasezerano ya Washington n’aya Doha yasinywe yose agamije kuzana amahoro n’agahenge mu Burasirazuba bwa Congo, ko ariko nta munsi ushira u Rwanda rutabwiye amahanga uburyo Ingabo za Congo zirasa ku birindiro bya AFC/M23 no kurasa abaturage mu duce two mu Minebwe kandi bigakorwa no mu gihe hari imvugo z’urwango.
Ati ” Hari n’ikindi kibazo cyavuzwe, tudahwema kuvuga. Ikibazo cy’abasirikare b’u Burundi ubu bageze ku bihumbi 20 bari hariya muri Kivu y’Amajyepfo, batangatanze iyo midugudu y’Abanyamulenge bakababuza gusohoka ngo bajye ku masoko kugira ngo babicishe inzara.”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Burundi budatera inkunda umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ko ahubwo banafatanya.
Ati “U Burundi ntabwo butera inkunga FDLR ahubwo barafatanya. U Burundi bufatanya na FDLR kuko ni ihuriro rimwe, FARDC ifatanya na FDLR igafatanya n’ingabo z’u Burundi, igafatanya n’abacanshuro, bose ni ihuriro rimwe.”
Yavuze ko ari nacyo kibazo nyamukuru u Rwanda rufitanye n’u Burundi, kuko FDLR icyo yifuza ari uguhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe ati “Ikibazo nyamukuru dufitanye ni ikibazo cy’umutekano. Ntabwo waba ufatanya na FDLR ngo ube udashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko icyo FDLR yifuza ni uguhungabanya umutekano w’u Rwanda.”
Yagaragaje ko ku kugira ngo ibibazo bikemuke ari uko izo ngabo z’Abarundi zava u Burasirazuba bwa Congo, n’umutwe wa FDLR ukarandurwa, amasezerano yasinywe agashyirwa mu bikorwa.
U Rwanda n’u Burundi bamaze igihe mu mubano wa politiki utameze neza nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye yagiye ashinja u Rwanda kugambirira kumutera runyuze muri Congo, ibyo avuga ko nibiba nawe azatera u Rwanda aciye mu Kirundo.
Ubu imipaka yo ku butaka hagati y’ibihugu byombi irafuzwe kuva mu 2023, ku cyemezo cy’u Burundi.
Hagiye habaho ibiganiro byo kuzahura umubano, ibyo u Rwanda ruvuga ko byazambijwe na Perezida Ndayishimiye wagiye mu bitangazamakuru mpuzamahanga kubeshyera u Rwanda ko rwenda gushoza intambara ku gihugu cye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
