U Rwanda na Misiri byasinye amasezerano mu bya gisirikare

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga na mugenzi we wa Misiri

Ibihugu by’u Rwanda na Misiri bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Aya masezerano yasinywe ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga yitabiraga Imurikagurisha rya 4 ry’ibya gisirikare ryateguwe n’igihugu cya Misiri.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse kuri X ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Misiri , Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa.

Iti “Ibi biganiro byibanze ku buryo bwo gukomeza gushimangira ubufatanye ndetse bungurana ibitekerezo ku ngingo zifitiye inyungu impande zombi.”

Igakomeza igira iti “Abagaba bakuru b’Ingabo bombi kandi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.”

Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri zifitanye umubano umaze gushinga imizi, ugaragazwa n’ingendo ndetse n’ibiganiro by’abakuru mu Ngabo.

Muri Kamena 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Icyo gihe MINADEF yatangaje ko urwo ruzinduko rugamije gukomeza ubufatanye busanzwe hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Misiri by’umwihariko mu gukora imyitozo ya gisirikare, ibijyanye n’ubuzima n’ibindi bitandukanye.

General Mubarakh Muganga yitabiriye imurikagurisha rya 4 ry’ibya gisirikare ryateguwe n’igihugu cya Misiri.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW 

Yisangize abandi