Mu mikino Nyafurika y’Amashuri y’abatarengeje imyaka 15 mu bahungu n’abakobwa [African Schools Football Championship 2025] iri kubera mu gihugu cya Uganda, amakipe abiri ahagarariye u Rwanda, ntiyabashije kugera muri ½ nyuma y’uko nta mukino n’umwe yatsinze.
Iyi mikino iri kubera muri Uganda guhera tariki ya 6-9 Ukuboza. Iri guhuza amashuri yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA]. U Rwanda rwajyanyeyo amakipe abiri, iy’abahungu iri gutozwa na Hitimana Thierry n’iy’abakobwa iri gutozwa na Iragena Oscarie ariko zombi zamaze gusezererwa.
Mu cyiciro cy’abahungu, u Rwanda rwatsinzwe na Sudani y’Epfo ibitego 2-1, runganya na Tanzania 0-0, runatsindwa na Éthiopie igitego 1-0. Bivuze ko mu manota icyenda, aba bahungu batahanye inota rimwe.
Mu cyiciro cy’abakobwa, u Rwanda rwatsinzwe na Uganda ibitego 2-0, runganya na Kenya 0-0 ndetse n’u Burundi 0-0. Bivuze ko muri iki cyiciro, u Rwanda rwabonyemo amanota abiri ku Icyenda.
Nyuma yo kubura itike yo kujya muri ½ cy’aya marushanwa, amakipe ahagarariye u Rwanda biteganyijwe ko azataha ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025. Ikipe yegukanye iri rushanwa muri buri Cyiciro, ihembwa ibihumbi 100$, imidari ya zahahu n’igikombe.
Ikipe ya Kabiri muri buri Cyiciro, ihabwa ibihumbi 75$ mu gihe iya Gatatu yo ihabwa ibihumbi 50$.




UMUSEKE.RW
