Ububiligi bwamaganye amagambo y’urwango ku Batutsi

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Maxime Prevot, Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prevot yamaganye amagambo ya Gen.Maj EKENGE BOMUSA EFOMI Sylvain wavuze ko “mu muco wabo Abatutsikazi batabyarana n’abagabo bo mu yandi moko bashakanye”.

Aya magambo yavugiwe kuri televiziyo y’igihugu muri Congo Kinshasa, yatumye uyu musirikare wari Umuvugizi wa FRADC ahagarikwa kuri izo nshingano nk’uko biri mu itangazo igisirikare cy’icyo gihugu cyasohoye.

FARDC ivuga ko magambo ya Gen EKENGE agambiriye urwango ku Batutsi yavuzwe tariki 27 Ukuboza, 2025 kuri televiziyo y’igihugu (RTNC), we ubwe agomba kuyirengera kandi ubuyobozi bw’ingabo bwamuhagaritse ku nshingano yari afite nk’Umuvugizi wazo.

Itangazo rivuga ko ariya magambo atari wo murongo igihugu cya Congo gifite, ndetse ngo ntabwo ari na wo murongo wa Perezida Antoine Felix Tshisekedi Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu cya Congo.

Perezida Felix Tshisekedi na we aherutse kunengwa n’abantu batandukanye nyuma yo kwakira mu biro bye uwitwa Jean Claude MUBENGA ukunze kuvuga amagambo y’urwango ku Banyamulenge.

Maxime Prevot, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, yatangaje kuri X yahoze ari Twitter ko yatewe ubwoba cyane n’amagambo yavuzwe na Gen Ekenge yibasira Abatutsi.

Yavuze ko ariya magambo adakwiye ku muntu uhagarariye urwego rw’ubuyobozi. Ati “Ndayamaganye nivuye inyuma.”

Maxime Prevot, avuga ko amagambo yose y’urwango agomba kwamganwa mu buryo ubwo ari bwo bwose. Yavuze ko kuba hamwe nk’igihugu bitagerwaho mu gihe harimo guheza abantu runaka.

Kugeza ubu nubwo igisirikare cya Congo kivuga ko cyahagaritse uriya musirikare mu nshingano ze, bidahagije ari uburyo bw’urwiyerurutso.

Umuvugizi wa FARDC yahagaritswe nyuma yo kwibasira Abatutsikazi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi