Nyanza: Umugabo ari guhigishwa uruhindu akekwaho kwica umugore we.
Umugabo bikekwa ko yishe umugore we ari guhigishwa uruhindu ngo afatwe afungwe. Iki cyaha cyabereye mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza taliki 05/12/2025.
Uriya muryango usanzwe ubana mu makimbirane, ari umugore ari umugabo banywa inzoga za macye zizwi nka ‘dondubwonko’ nk’uko amakuru abivuga.
Umugore ngo yagendaga atuka umugabo aho bari bavuye kunywera mu isantiri ya Mushirarungu izwi nka “Bleu Bleu”, bageze mu rugo bararwana, abaturanyi baza gutabara umugore arabirukankana, barahungu bucyeye umugore aza gupfa.
Umugabo na we yahise aburirwa irengero, akaba ari guhigishwa uruhindu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Ange KAYIGI yabwiye UMUSEKE ko iperereza rikomeje.
Nyakwigendera yari afite imyaka 36 naho ukekwaho icyaha afite imyaka 45.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
