Umunyamakuru wa KT-Radio yakoze ubukwe – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Uwimana Jean Jules usanzwe ari umunyamakuru w’imikino wa KT-Radio na Kigali Today, yasabye anakwa umugore we, Uwimana Angel Merci mu bukwe bwabereye mu Karere ka Muhanga.

Ubukwe bwa Jean Jules na Angel Merci, bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025, bubera mu Karere ka Muhanga.

Gusezerana imbere y’Imana, byabereye muri Paroisse ya Kabgayi iherereye mu Karere ka Muhanga, mu gihe gusaba no gukwa na byo byabereye muri Salle y’iyi Paroisse.

Uwimana ukorera KT-Radio n’umugore we, bari bamaze imyaka itandatu bari mu Rukundo nyuma yo gutangira uru rugendo mu 2019.

Uyu munyamakuru uba mu Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda [AJSPOR], yashimiye abamubaye hafi muri uru rugendo.

Jules na Angel barebanaga akana ko mu jisho
Bombi bari baberewe
Ubu babaye umuryango umwe
Jean Jules yambariwe n’abarimo abo biganye muri Kaminuza
Ubwo Uwimana na Angel Merci bajyagamu byicaro bagenewe
Nyuma y’imyaka itandatu bari mu rukundo, biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo
Uwimana n’umugore we, bagaragarije imbaga ko bakundana
Ni abageni basaga neza
Angel Merci n’umugabo we, Jean Jules, bari bambaye neza
Ati reka nerekane ko ari wowe nihebeye
Umugore wa Uwimana, yiyemeje kumubera urubavu

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi