Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 11.8% mu Gihembwe cya 3 cya 2025, ugera kuri miliyari 5.525 Frw, uvuye kuri miliyari 4.659 Frw wariho mu gihembwe nk’icyo mu 2024.
Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza, igice cya serivisi gifite uruhare rwa 57%, ubuhinzi 15% mu gihe inganda zifite uruhare rwa 22%, , umusoro 6% mu musaruro mbumbe w’u Rwanda.
Ni izamuka rije rikirikira irya 7.8% ryari ryabonetse mu gihembwe cya kabiri cya 2025, n’irya 6.5% ryari ryabonetse mu gihembwe cya mbere.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yagaragaje hari uruhare rw’ubuhinzi bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga kumo byagize ubwiyongere bwa 65%, naho ibihingwa ngandurarugo bugira ukwiyongera kwa 4%.
Ati “Umusaruro w’ikawa wazamutseho 32% naho ikawa izamukaho 100%.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yasobanuye ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamukaneza kuko 11.8% bihura n’intego ziyemejwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (NST2).
Ati “Turi mu kigero cy’ibyo twari twarateganyije uyu mwaka.”
Ikigega Mpuzamanga cy’Imari, IMF, kigaragaza u Rwanda nk’igihugu cyihuta mu iterambere. Muri raporo yacyo cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzazamuka ku gipimo cya 7.1% muri uyu mwaka mu gihe mu 2026 uzagera kuri 7.5%.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
