RUSIZI: Hari umuturage witwa Nkurunziza Nepomuscene wo mu murenge wa Nkungu, waguriwe n’Akarere igice cy’ubutaka bwe mu mwaka wa 2018 bwatujweho abantu, amaze imyaka irindwi asiragira yarabuze ubuyobozi ngo bumukureho ubwo butaka bwamuguriye.
Uyu muturage aganira na UMUSEKE yavuze ko Akarere kamuguriye ubwo butaka kamwishyura amafaranga yose, butuzwaho abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyangombwa cy’ubutaka bwe bwose kijyanwa na bamwe mu bari abayobozi b’Akarere icyo gihe, ngo kugeza n’ubu ntabwo arabona ubuyobozi ngo bumukureho igice bwaguze ngo asigarane ubutaka buri ubwe.
Ati “Muri 2018 Akarere kanguriye ubutaka kanyishyura amafaranga yose, bahatuza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abarimo uwungirije Meya ushinzwe imibereho myiza ku karere bantwaye icyangombwa cy’ubwo butaka, n’ubu baragifite.”
Uyu muturage Nkurunziza, akomeza avuga ko afite impungenge z’uko azasabazwa imisoro y’ubwo butaka, ikindi ngo biri kumugiraho ingaruka zo kuba byarahagaritse iterambere rye.
Ati “Naheze mu gihirahiro, mfite impungenge z’uko bazansoresha imisoro, kandi icyangombwa ari bo bagifite, biri kungiraho ingaruka z’uko ntashobora kujya gusaba inguzanyo muri banki, izindi ni uko hari ibyo ntashobora kubukoreraho.”
Icyifuzo cy’uyu muturage ni uko akarere ka Rusizi kakuraho igice cy’ubutaka kaguze, agahabwa icy’ubwasigaye akabugiraho uburenganzira.
Ati “Icyifuzo cyanjye ni uko akarere kankuraho ubutaka kanguriye kakampa icyangombwa cy’ubutaka busigaye kugira ngo mbugireho uburenganzira.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko iki kibazo bukizi ko kiri ku baturage benshi baguriwe ubutaka n’Akarere, ubwo hari abaturage batishoboye bagombaga gutuzwa kimwe n’abandi batari bafite aho gutura, bubizeza ko byatangiye gukurikiranwa bizakemuka mu kwezi gutaha kwa kwa Mbere, mu mwaka wa 2026.
Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, ati “Icyo kibazo turakizi, abaguriwe bagahabwa ingurane uwo mutungo ugomba kwandikwa kuri Leta, ikindi gice umuturage akagisigarana.
Uwo muturage kimwe n’abandi, turabashimira kuko barihanganye, turabizeza ko mu kwezi gutaha kwa Mbere, niyo nshingano twahaye abo mu butaka ngo babikoreho kandi vuba.”
Raporo ya 2024 y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ivuga ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, igaragaza ko Akarere ka Rusizi kari imbere mu mitangire ya serivisi z’ubutaka n’imyubakire mu Ntara y’Iburengerazuba, kuko abaturage 66,2% bashima izi serivisi.
MUHIRE Donatien.
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI.
