Umuvugabutumwa Uwingeneye Dorcas, Umunyarwandakazi ukorera umurimo w’Imana i Kampala muri Uganda, yageze i Kigali aho yaje kwitabira igitaramo cye ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza mu minsi isoza umwaka wa 2025.
Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku wa 15 Ukuboza 2025, yakirwa n’abo mu muryango we ndetse na Ndahiro Valens Papy usanzwe ari umujyanama we mu muziki.
Yaje mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025, mu Gatsata ahazwi nko ku Bigega kuri Strabag.
Dorcas ni umwe mu bantu bagize ubuzima bugoye, ariko ubu akaba yarahindutse intumwa y’amahoro n’urukundo ku bandi banyuze mu nzira nk’iyo yanyuzemo.
Yabwiye UMUSEKE ko ibikorwa azakorera i Kigali bizibanda ku gufasha abantu batishoboye, aho abo mu miryango ikennye bazahabwa ubwisungane mu kwivuza.
Yavuze ko imyiteguro y’igitaramo yatumiyemo Theo Bosebabireba, Intare Ishaje n’abandi bahanzi, ndetse n’abavugabutumwa bazagabura ijambo ry’Imana rigera kure.
Ati: “Hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye nko guha abaturage Mituweli no gusangira iminsi mikuru.”
Yavuze ko gufasha bireba buri muntu kuko bidasaba ibya Mirenge, yongeraho ko ari inshingano z’ikiremwamuntu ndetse n’iza buri Munyarwanda.
Ndahiro Valens Pappy, ushinzwe gutegura ibikorwa bya Dorcas i Kigali, yabwiye UMUSEKE ko igitaramo cya Dorcas kizaba kirimo ibikorwa bifatika byo gufasha abaturage.
Ati:” Dorcas ni umukozi w’Imana kandi wasizwe amavuta, iyo umuntu atekereje ku buzima bw’umuturage icyo kintu kiba ari inyamibwa.”
Avuga ko Leta ihora ikangurira Abanyarwanda gahunda ya Tujyanemo kuko buri muturage agomba kugira uruhare mu iterambere rya mugenzi we n’igihugu muri rusange.
Dorcas avuga ko urugendo rwe i Kigali rugamije no gusiga ubutumwa bw’uko “muri bicye umuntu afite ashobora guhindura ubuzima bwa mugenzi we.”
Avuga ko afatira urugero kuri Apôtre Mignonne, umwe mu bavugabutumwa bamuhaye isomo rikomeye mu kugendera mu mucyo no gukorera Imana n’abantu.
Uwingeneye Dorcas, uvuye mu buzima bwo mu muhanda, ubu ni icyitegererezo cy’uko ubuzima bushobora guhinduka. Urugendo rwe ni inkuru y’ukwizera, impuhwe, n’urukundo rufasha abandi gusubira mu buzima bushya.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
