Muhanga: Uwahoze ari Umuyobozi wa GS Kabgayi B, Umucungamari w’iryo Shuri, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rutobwe n’Umucungamari bakurikiranywe kunyereza umutungo wa Leta.
Amakuru avuga ko Frère Musanganya Christophe wayoboraga GS Kabgayi B, ubu ukorera mu Karere ka Rwamagana na Sifa Marie Louise wahoze ari Umucungamari w’iri Shuri akaba yarirukanwe mu minsi ishize, bivugwa ko bombi bashinjwa kunyereza arenga miliyoni 100Frw.
Bikekwa ko ayo mafaranga aturuka ku masoko ya baringa y’Ibiryo by’abanyeshuri nk’uko abaduhaye amakuru babyemeza.
Bikavugwa ko izo miliyoni zanyerejwe mu bihe bitandukanye uwo Muyobozi w’ikigo n’Umucungamari bahakora.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima na we arafunzwe…
Mu bandi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta harimo Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rutobwe witwa Hagengimana Jean D’Amour Clovis, ukurikiranywe kunyereza miliyoni 40Frw arenga y’Ikigo Nderabuzima cya Gitega giherereye mu Murenge wa Kibangu.
Amakuru avuga ko Umucungamari w’Ikigo Nderabuzima cya Rutobwe, we ashinjwa kunyereza amafaranga y’iki Kigo bataramenya umubare.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati: ”Ntabwo turamenya neza amafaranga uyu Mucungamari bikekwa ko yanyereje kuko ibyo bashinjwa byagaragajwe n’Ubuyenzuzi bw’Akarere buheruka kubakorwaho, kandi uwo bahaye Raporo n’Umuyobozi w’Iki Kigo barafunganye.”
Kugeza ubu ntabwo UMUSEKE uramenya ibyo abo bose biregura bavuga kubera ko kuva bafatwa bashyikirijwe Ubugenzacyaha, dosiye zabo zikaba zimaze kugezwa mu Bushinjacyaha, ndetse bakaba barimo kubazwa.
Amakuru akavuga ko hari abandi barimo gushakishwa bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta batarafatwa.
Turacyategereje icyo Umuvugizi wa RIB avuga ku itabwa muri yombi ry’aba bantu n’ibyaha bakurikiranyweho.
Abo bayobozi n’Abakozi bafungiye ahantu hatandukanye kuko bamwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye, abandi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Muhanga.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
