Umwarimu muri Kaminuza umaze igihe afunzwe yarajuriye

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umwarimu wa Kaminuza Dr Mugirwa ufunzwe by'agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ufunzwe akekwaho icyaha cyo kwakira indonke.

Imbere y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko, Dr.Theophile Mugerwa yari hagati y’umwunganizi we mu mategeko ndetse n’uhagarariye ubushinjacyaha.

Mbere na mbere umucamanza yabanje guha ijambo Dr.Theophile Mugerwa ari na we wajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, cyamufunze by’agateganyo iminsi 30.

Dr. Theophile Mugerwa yisobanuye cyane ku cyaha cy’iyezandonke akekwaho, yemeye ko yakiriye amafaranga miliyoni imwe n’igice ayahawe na Nshutiraguma Thomas we yemeza ko ari igihembo kuko yakoreye inyigo Nshutiraguma Thomas kugira ngo azabone ibyangombwa bimwemerera gucukura amabuye y’agaciro.

Yagize ati “Iyo nyigo yashyizweho umukono na Nshutiraguma, ndetse akarere ka Nyanza karayakira bityo ndasaba ko nafungurwa by’agateganyo.”

Me Jean de Dieu Nduwayo wunganira Dr.Theophile Mugerwa we yabwiye urukiko ko hari ibyaha umuntu atagakurikiranweho ari we gusa.

Yagize ati “Ntiwavuga ngo umuntu yasambanye hatagarara uwo basambanye, ni kimwe n’iyezandonke ntiwavuga ngo umuntu yakiriye indonke uwayitanze atarabajijwe.”

Me Jean de Dieu Nduwayo yakomeje avuga ko ubushinjacyaha buvuga ko Nshutiraguma Thomas yahaye amafaranga umukiriya we kugirango abashe kumuvuganira ku murenge ngo Nshutiraguma Thomas acukure amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Yagize ati “Uwo murenge bavuga si wo utanga ibyangombwa.”

Me Jean de Dieu Nduwayo kandi yavuze ko ibibanza, imodoka n’ibindi ubushinjacyaha buvuga ko Dr.Theophile Mugerwa yabikomoye ku byaha nyamara we yagaragaje uburyo iyo mitungo yayibonye kandi ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ahubwo abo yigishaga batari kwiga isomo rye kuko afunze.

Yagize ati “Imitungo ye yose yayerekanaga k’umuvunyi kandi iriya mitungo ye yose ntikomoka kuri miliyoni imwe n’igice yahawe na Nshutiraguma.”

Me Jean de Dieu Nduwayo kandi yabwiye urukiko ko umukiriya we nta mpamvu zikomeye zihari zatuma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo, kuko nko gutoroka ntibyabaho kuko atigeze atumirwa n’ubutabera ngo abure.

Me Jean de Dieu Nduwayo yemeje ko Dr.Theophile Mugerwa afite abishingizi bane mbere mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana batari bahari ariko ubu bahari bari mu rukiko.

Yagize ati “Nta kintu cyatuma Dr.Theophile abangamira iperereza afungurwe.”

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Nshutiraguma Thomas yakoze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya muri Cyabakamyi mu karere ka Nyanza abifashijwemo na Dr.Theophile Mugerwa wari umukozi wa kompanyi ya ALMAHA (Yacukuraga amabuye y’agaciro byemewe n’amategeko).

Umushinjacyaha yagize ati “Buriya bucukuzi Nshutiraguma yakoze ntiyari kubukora iyo Dr.Theophile atabimufashamo yitwaje kompanyi ya ALMAHA yakoreraga (Dr.Theophile Mugerwa).”

Umushinjacyaha avuga ko Dr.Theophile  kuba avuga ko amafaranga yahawe ari igihembo yakoze cyo gukora inyigo nta shingiro byahabwa kuko nta masezerano abigaragaza bagiranye.

Yagize ati “Ibyo bavuga si byo Nshutiraguma yahaye amafaranga Dr.Theophile   kugirango amugerere ku murenge yitwaje kompanyi yakoreraga yakoraga ibyemewe.”

Umushinjacyaha avuga ko hari impamvu zikomeye zituma Dr.Theophile akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo bishingiye ku mabaruwa umurenge wa Cyabakamyi wanditse ko Dr.Theophile yababwiye ko bareka Nshutiraguma agacukura nyuma umurenge uza no kumuhagarika kuko bari bamaze kuvumbura ko Nshutiraguma akora ibitemewe.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Dr.Theophile arekuwe ashobora gutoroka kuko icyaha aregwa gifite uburemera kuko ugihamijwe n’urukiko ashobora gukatirwa igihano kirenze imyaka ibiri kandi Dr.Theophile arazwi mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro bityo hari impungenge ko afunguwe ashobora gukora ubucukuzi nta ruhushya bikagira ingaruka ku miturire y’abaturage ndetse bikaba byateza imyivumbagatanyo mu baturage.

Kubijyanye n’abishingizi umushinjacyaha yavuze ko bategura iyi dosiye nta byangombwa bigaragaza imyitwarire myiza bitangwa n’inzego z’ibanze babonye kandi byagombaga kuba bihari bityo nta shingiro bakwiye guhabwa.

Yagize ati “Dr.Theophile akomeze gufungwa by’agateganyo.”

Umucamanza yabajije umushinjacyaha ati “Ese Nshutiraguma yarabajijwe?” Nawe mugusubiza ati “Ntiyabajijwe niyo mpamvu twasabye igihe cyo gukora iperereza kandi siwe wenyine uzabazwa hari n’abandi benshi tuzabaza.”

Umucamanza yongeye kubaza umushinjacyaha ati “None se mushingira kuki muvuga ko ayo mafaranga ari iyezandonke?” Umushinjacyaha nawe mugusubiza ati”Dr.Theophile yitwaje ALMAHA yakoreraga ajya gusabira Nshutiraguma ku murenge baramureka akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko.”

Dr.Theophile Mugerwa yongeye guhabwa ijambo abwira urukiko ko aho hantu Nshutiraguma yahacukuye kompanyi yakoreraga nta burenganzira igifite bwo kuhacukura.

Yagize ati “Ibyo umurenge wavuze warambeshyeye.”

Me Jean de Dieu Nduwayo kandi yongeye guhabwa ijambo yavuze ko abishingizi bose batanze ibyangombwa by’imyitwarire myiza, akavuga ko nta mpamvu zikomeye zituma umukiriya we yafungwa by’agateganyo kandi nta mpamvu zikomeye zihari zatuma akekwaho icyaha cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Umushinjacyaha yongeye gusaba ijambo ati”Urukiko rujye runakebura ubwunganizi njye sinavuze ko Dr.Theophile Mugerwa yacukuye amabuye y’agaciro navuze ko yitwaje ko azwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro agakora icyaha cy’iyezandonke”

Me Jean de Dieu Nduwayo nawe yahise yaka ijambo ati “Ahubwo ubushinjacyaha nabwo bujye bwikebura, njye nze kuvuga ku mukiriya wanjye yakoze icyaha? Kandi bidahari?”

Umucamanza yahise abaca mu ijambo asaba ababuranyi bombi kujya baburana birinda gusezerezanya.

Docteur Theophile Mugerwa n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yatangiye gukurikiranwa mu kwezi Kwa Gicurasi arabura kuko yari mu gihugu cya Canada agarutse mu Rwanda mu kwezi Kwa Ukwakira uyu mwaka wa 2025 atangira gukurikiranwa , ubu afunzwe by’agateganyo mu igororero rya Huye.

Niba nta gihindutse umucamanza azatangaza taliki ya 16/12/2025.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

Yisangize abandi