Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga rwashyizeho abayobozi bashya

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Me Niyonkuru Jean Aimé yongeye gutorerwa kuba Perezida w'urugaga rw'abahesha b'inkiko b'umwuga mu Rwanda

Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda rwatoye Me Niyonkuru Jean Aimé wongeye kugirirwa icyizere akomeza kuba Perezida.

Mu matora yabaye mu bahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda uwari Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda, Me Niyonkuru Jean Aimé yongeye gutorerwa kuba Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda aho yagiriwe icyizere ahabwa manda ya kabiri.

Yungirijwe na Me Malyse Munezero, Me Laure Marie Florence Irambona aba umubitsi.

Hanatowe kandi abandi bahesha b’inkiko bafite inshingano zo guhagararira abandi, ari bo Me Emmanuel Gahirwa, Me Isaac Mbanjeneza, Me Fatina Zaninka, na Me John Gasore.

Mu ijambo rye akimara gutorwa Me Niyonkuru Jean Aimé yabwiye abo ayoboye kuzakomeza gukorana na bo hagamijwe guteza imbere umwuga wabo, ndetse niba hari amakosa ajemo bakayakosora.

Yagize ati “Tuzakomeza guteza imbere imibereho yanyu, dukomeze tube umwe, dutahirize umugozi umwe kandi mbere yo kuba abahesha b’inkiko twibuke ko turi Abanyarwanda, ntabwo tuzaba bo ngo twiyambure ubunyarwanda.”

Me Niyonkuru Jean Aimé yakomeje agira ati “Za ndangagaciro bahora badutoza z’ubunyarwanda ni zo zigomba kuza zikaba mu rugaga, zirimo kuba umwe. Ibyo ni byo byaturanze, bizakomeze biturange.”

Bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga bavuga ko muri uru rugaga hakirimo ibibazo.

Umwe yagize ati “Kugeza ubu ubwishingizi bw’indwara dufite ntibudufasha uko tubyifuza, kandi nk’urugaga dukwiye kugira ubwishingizi buhamye.”

Undi yagize ati “Iteka ry’ibihembo by’imirimo dukora byo kurangiza imanza, rihari ntirikijyanye n’igihe kandi nyamara ibyo bitudindiza mu iterambere ryacu.”

Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’ubutabera, yabwiye abahesha b’inkiko b’umwuga ko Minisiteri y’ubutabera izakomeza gufasha urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda binyuze mu kuvugurura amategeko abagenga.

Yagize ati “Iteka rigenga ibihembo ku mirimo y’abahesha b’inkiko b’umwuga ntirikijyanye n’ibiciro biri  ku isoko ryo mu Rwanda, ibyo rero bigaragazwa nk’imbogamizi, n’itegeko rigenga umurimo wabo ni iryo muri 2013, Minisiteri y’ubutabera turi kubyigaho ngo bibe byavugururwa bijyanishwe n’igihe.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abahesha b’inkiko b’umwuga basaga 500.

Mu matora
Abahesha b’inkiko b’umwuga bagaragaje ibibazo bafite bizezwa gukemuka

NSHIMIYIMANA Theogene / UMUSEKE

Yisangize abandi