Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’abaregwa gucukura amabuye y’agaciro

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ingo y'ubutabera iri i Huye

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko abantu batandatu baregwa gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Abaregwa bose bikekwa ko icyaha bagikoreye mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Iyi dosiye irimo abantu 11, batandatu muri bo bahakana icyaha ari bo bajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana cyabafunze by’agateganyo, bahita bajurira mu rukiko Rwisumbuye rwa Huye aho baburanye bahakana icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Gusa ubushinjacyaha bukavuga ko iki cyaha bagikoze bakoresha abantu batanu bari muri dosiye imwe bemera icyaha, ariko bakavuga ko badakwiye gufungwa kuko abakoresha (aba boss) babo bahari.

Abantu batanu bafunzwe by’agateganyo bo ntibajuririye icyemezo cyabafunze by’agateganyo, kuko uko bigaragara inyuma iby’imanza ntibabizi, ndetse nta bunganizi bafite.

Umucamanza waburanishije uru rubanza ntiyinjiye mu rukiko ngo asomere mu ruhame icyemezo, cyakora umwe mu bo bigaragara ko ashobora kuba ari umukozi w’urukiko yaje mu rukiko avuga ko sisitemu (system) ihuza ababuranyi yanze bityo agiye gusoma icyemezo cy’urukiko gusa.

Yavuze ko urukiko rusanga ubujurire bw’abantu batandatu nta shingiro bufite, bakwiye gukomeza gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha.

Abari mu rukiko bari baje kumva uru rubanza bidatinze bahise bagaragaza amarangamutima mu cyumba cy’urukiko ko batishimiye icyemezo (aho bimyozaga), ndetse bakazunguza umutwe bahita basohoka.

Aba bantu batandatu bose bafungiye mu igororero rya Huye, bashinjwa n’abo bareganwa ko bari abakoresha babo kandi muri iyi dosiye urebye aba bantu batandatu bahakana icyaha, bafite amafaranga naho ababurana bemera icyaha bo nta bushobozi bafite.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzaba mu mizi aho ubushinjacyaha bwaregeye iyi dosiye mu mizi mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

Yisangize abandi