Inyeshyamba za AFC/M23 zikomeje gutera icyugazi umujyi wa Uvira, imirwano iravugwa i Kiliba muri Km 17 mu nzira igana mu mujyi wa Uvira.
Abaturage batangiye gufata amashusho y’uburyo ubuzima bwifashe muri Uvira, ubwoba ni bwose mu baturage.
Umwe mu bafashe video agaragaza imodoka z’abasirikare zinyuranamo, akavuga ko “ubwoba bukomeje kuba bwinshi”. Ati “Ntabwo tuzi niba abasirkare barimo gukora “repli strategique” (guhunga ahabera imirwano).”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizmana Edouard yabwiye ku wa Mbere, tariki 08/12/2025 abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo, n’itangazamakuru ko AFC/M23 ifite umugambi wo gufata Uvira mbere ya tariki 25/12/2025.
Yavuze ko ingabo z’u Burundi zabashije guhangana n’umwanzi zifatanyije n’iza Congo, na Wazalendo, ariko ngo “umwanzi agira imbaraga nyinshi”, kubera ko “yabonye inkunga y’abasirikare b’u Rwanda”.
U Rwanda rwakomeje guhakana ko rufasha inyeshyamba za AFC/M23, ndetse na Corneille Nangaa umuhuzabikorwa w’iri huriro aherutse kubihakanira umunyamakuru wa SBS News bagiranye ikiganiro.
Abaturage b’i Kiliba kuri Km 17 mu nzira zigana Uvira, bafashe amashusho biruka mu mihanda baririmba ngo “LIBÉRÉ” (Turabohowe).
Turakomeza gukurikirana aho bigana…
UMUSEKE.RW
