Uvira – U Burundi bwafunze umupaka wabwo na Congo

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Abarwanyi ba AFC/M23 ni bo bagenzura umupaka uhuza u Burundi na Congo ku gice cya Uvira

Nyuma yaho inyeshyamba za AFC/M23 zifatiye umujyi wa Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, u Burundi bwafunze umupaka buvuga ko bushaka gukumira abashobora kubwinjirana.

Ku wa Gatatu inyeshyamba za AFC/M23 zageze muri Uvira nta mirwano ibaye, “M23 yanemeje ko yafashe Uvira, ko icyago kigijweyo”.

Ingabo z’u Burundi zafatanyije n’iza Congo na Wazalendo kurwana  na AFC/M23 mu rwego rwo kurinda Uvira ariko birangira  ifashwe n’inyeshyamba.

U Burundi, bwavuze ko bwafunze umupaka wabwo kugira ngo burinde ko hari abanzi babwinjirana.

Muri iki gihe cy’imirwano, iki gihugu cyakiriye izindi mpunzi ibihumbi magana z’Abanyecongo biganjemo abahunze Uvira n’ibindi bice. AFC/M23 yasabye abo bahunze gutahuka, ivuga ko izabarindira umutekano.

Amakuru yizewe avuga ko ingabo za Congo zahunze imirwano zimwe zijya i Burundi, abandi berekeza Swima, i Makobola ndetse n’i Baraka muri Teritwari ya Fizi.

Gen Byamungu Maheshe wa AFC/M23 yavuze ko nta kibazo bafitanye n’abaturage b’u Burundi ndetse asaba abasirikare b’u Burundi baba bakiri mu misozi kwishyikiriza ubuyobozi bwa AFC.M23 bukabajyana iwabo.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi