Uwari Mayor wa Nyagatare yemerewe gusezera kuri uwo mwanya

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Gasana Karasanyi Stephen, ni we wagizwe Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RPF-Inkotanyi

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yemeje ko uwari Umuyobozi w’aka Karere, Gasana Karasanyi Stephen, yasezeye mu mwanya we, uyu aherutse kujya muri Kimite Nyobozi y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu.

Gasana Karasanyi Stephen, amakuru avuga ko akimara gutorwa nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RPF-Inkotanyi, yasezeye mu Nama Nyanama y’Akarere ka Nyagatare no ku buyobozi bw’Akarere ngo yitabire imirimo mishya.

Ku wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza, 2025 inama idasanzwe ya Njyana y’Akarere ka Nyagatare yarateranye yemeza ubwo busabe bwa Gasana Karasanyi Stephen (wari usanzwe ari Meya wa Nyagatare).

Ibaruwa yagenewe Njanama y’Akarere ka Nyagatare, yanditswe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, igaragaza ko yakiriye icyemezo cya Njyanama yafashe, kandi kinyuze mu nzira z’amategeko.

Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi, abanyamuryango bagera ku 2,200 bayitabiriye bemeje umushinga wo kuvugurura amategeko agize umuryango n’imiterere ya Komite Nyobozi n’abayijyamo.

Abo barimo Abanyamabanga bakuru babiri na ba Visi Perezida babiri.

Hemejwe kandi abagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi bashya aribo; Uwimana Consolée nka Visi Perezida wa mbere; Kayisire Marie Solange, Visi Perezida wa Kabiri, Bazivamo Christophe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru naho Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije.

Gasana Stephen yatangiye kuyobora Akarere ka Nyagatare mu mpera za 2021, aho yanatumye aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022. Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mbere yo kujya mu nshingano zo kuyobora aka karere yari asanzwe ari Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi