Uwera Aline uzwi muri Faradja Choir yatangiye umuziki nk’uwigenga-VIDEO

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Umuhanzikazi Uwera Aline

Uwera Aline, wamenyekanye aririmba muri Faradja Choir yo muri ADEPR Kimihurura, yinjiye mu muziki uhimbaza Imana nk’umuhanzi wigenga, ndetse ahita asohora indirimbo ye nshya yise “Wicogora”.

Uyu muhanzikazi kuri ubu utuye mu Karere ka Bugesera, aho asengera muri ADEPR Nyamata, yiyongereye ku bandi banyempano biyeguriye ivugabutumwa ringuze mu ndirimbo.

Indirimbo ye ya mbere yise ‘Wicogora’, ihumuriza umuntu wese usenga kuko ubutumwa buyirimo bugaragaza ko nta wundi wo kwizerwa atari Yesu Kristo gusa.

Avuga ko, nk’umuntu wakuriye mu kuririmba kandi akaba ari umukristo, igitekerezo cyo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga yagihawe n’umugabo we, wamubwiye ko aririmba neza kandi ko igihe kigeze ngo atange ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano bye bwite.

Yongeraho ko muri Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n’inshuti ze, yasuwe na Mwuka Wera, ijwi ry’Imana rimwibutsa ko abamamaza Kristo badacogora, ari naho hashibutse indirimbo ya mbere yashyize hanze kuri uyu wa 05 Ukuboza 2025.

Ati: “Nari ndi kuganira n’inshuti zanjye icyo gihe, mu biganiro twarimo ni ho havuyemo icyo gitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo.”

Uyu muhanzikazi agaragaza ko intego ye nyamukuru ari uguhumuriza imitima y’abantu no kubamenyesha iby’imbabazi z’Imana zituma abanyabyaha bakizwa.

Uwera avuga ko igikomeye ari ukumenyesha abantu ko bakwiye kwitegura, kuko Yesu azagaruka kujyana abamwizeye vuba bidatinze.

Ati: “Ndi Zahabu y’Uwiteka kuko igiciro naguzwe ntacyo nakigereranya nacyo. Kubaho kwanjye ni umugambi we, ni yo mpamvu nzamamaza izina rye.”

Mu buryo bw’amajwi, indirimbo ‘Wicogora’ yakozwe na Sam Pro, irambikwaho ukuboko n’abacuranzi bakomeye barimo Tyboo Bass, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Musinga uri mu beza mu Rwanda.

Reba hano indirimbo wicogora ya Uwera Aline

Uwera Aline yatangiye gukora umuziki ku giti cye, ateguza indirimbo nyinshi zomora imitima

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi