Vision FC yatandukanye n’abari abatoza ba yo

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Muvunyi Félix ‘Fils’ wari umutoza mukuru wa Vision FC n’abari abungiriza be, batandukanye na yo kubera umusaruro muke.

Mbere y’uko imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, igaruka, amakipe akomeje kwitegura agamije kongera imbaraga aho ari nkeya. Vision FC iri mu zifite intego yo kugaruka mu Cyiciro cya Mbere, yahisemo gutandukana n’abatoza.

Ni amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa yo, Bangambiki Abdallah ‘Djazili’, mu kiganiro kigufi yahaye UMUSEKE.

Ati “Yego ni byo. Vision FC yatandukanye n’abatoza barimo umukuru, Muvunyi Félix n’umwungiriza we ndetse n’umutoza w’abanyezamu.”

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko abatoza b’ikipe y’ingimbi ya Vision FC, ari bo baba bakoresha imyitozo by’agateganyo mu gihe hagishakishwa abandi batoza bakomezanya n’ikipe.

Ibi bibaye nyuma y’uko imikino ibanza y’iyi Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, yarangiye, Vision FC iri ku mwanya wa Munani n’amanota 14 mu itsinda rya Kabiri.

Muvunyi wari wagarutse muri iyi kipe nyuma yok uva muri Étoile de l’Est FC yo mu Karere ka Ngoma, ni nawe wayizamuye mu Cyiciro cya Mbere n’ubwo yayigarutsemo iri mu zamanukaga.

Muvunyi Félix ‘Fils’ yatandukanye na Vision FC
N’uwari umutoza w’abanyezamu, yatandukanye n’iyi kipe

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi