Nyuma yo gucika kw’umukino wa Volleyball mu Rwanda nk’umukino wari mu ikunzwe cyane, ubu wongeye gusubirana iyo ntebe wahozeho mu myaka myinshi ishize.
Kuva mu 2021 ubwo u Rwanda rwakiraga Igikombe cya Afurika cy’Abagore mu mukino wa Volleyball, uyu mukino wahise ucika intege ndetse n’abakunzi ba wo basa n’abawuvuyeho kugeza ubwo ubwitabire ku mikino ya shampiyona bwahahanutse.
Ubwo u Rwanda rwakiraga iri rushanwa ryabaye hagati ya tariki 10-20 Nzeri 2021, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yarisezereremo ishinjwa ku gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.
Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, rikegukanwa na Cameroun, hari iminsi ibiri ritakinwe bitewe no kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda icyo gihe.
Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniraga u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kane ariko uhita uhagarara utaratangira.
Nyuma y’ibi bihano byafatiwe u Rwanda, hari na bamwe babihaniwe n’Ubutabera bw’u Rwanda ariko nyuma yo gusoza ibihano bahawe, bakomeza ubuzima bisanzwe ndetse bakomeza kuba inshuti z’uyu mukino.
Kuva ubwo, uyu mukino wagiye ukomwa mu nkokora kugeza ubwo kwinjira ku mikino ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo n’Abagore, bigirwa ubuntu ariko ubwitabire bukomeza kuba iyanga.
Ikirenze kuri ibyo kandi, amakipe akina iyi shampiyona, yakiniraga ku bibuga byo hanze birimo za ‘ciment’, bityo no kuhakura imvune kw’abakinnyi bikaba kenshi.
Ubuyobozi bwa FRVB bwahagaze mu bibazo kigabo!
Uko imyaka yicuma, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, bwakomeje gushaka ibisubizo birimo gukomanga ku miryango y’abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe gushaka ahava amikoro yo kuzahura uyu mukino warimo ugana mu marembera.
FRVB ifatanyije n’Itangazamakuru, bafashe idarapo ry’uyu mukino!
Biciye mu bufatanye no gusangira ibihe byose birimo ibyiza n’ibibi, habayeho ubufatanye bw’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe n’itangazamakuru, maze biyemeza guhuza imbaraga zunganirwaga n’abafanyabikorwa bayobowe na Minisiteri ya Siporo, maze umukino uyu munsi abawurimo bongeye kumwenyura.
Volleyball yasubiranye intebe ya yo mu Rwanda!
Bamwe mu basanzwe baba hafi ya Volleyball y’u Rwanda, bagira imvugo igira iti “Volleyball ni umuryango.” Baba bashaka kugaragaza ko muri uyu mukino nta rwango rubamo ahubwo ko abawurimo bose baba bari mu muryango w’urukundo gusa ufatanya muri byose yaba ibyiza n’ibibi.
Hamwe n’ubwo bufatanye bwose, uyu mukino wongeye kuyoboza indi inkoni y’icyuma aho kuri imikino ya shampiyona ibera kuri Petit Stade i Remera, ushobora kujyayo utinze ukabura umwanya wicaramo.
Kuri ubu hagurishwa amatike y’ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro ariko akaba ari yo ashira mbere mu gihe uyu mukino wigeze kuba kwinjira bigirwa ubuntu ariko abantu bagakomeza kubura ku bibuga byaberagaho imikino ya shampiyona.
Volleyball habaye aho gusohokana abakunzi!
Mu gihe mu mpera z’icyumweru benshi baba bibaza aho bajya kurukira bari kumwe n’abakunzi ba bo, shampiyona ya Volleyball mu byiciro byombi, yabaye hamwe mu hashobora gufasha abakundana nk’ahantu bajya kuruhukira.
Ibi bishimangirwa n’uburyo mu mpera za buri cyumweru, muri Petit Stade ahabera imikino ya shampiyona, haba hagaragara ubwitabire bw’abakundana baba baje kwihera ijisho uyu mukino.
Shampiyona irimo guhangana mu byiciro byombi!
Kimwe mu bindi byinshi bikurura abakunzi b’uyu mukino kuza kuri Stade, ni ihangana risigaye riri rigaragara mu makipe atandukanye, yaba mu Bagabo n’Abagore.
Imwe mu mikino iba irimo guhangana gukurura benshi, ni ihuza APR VC na Police VC mu byiciro byombi, ariko kandi hakiyongeraho andi makipe arimo nka RRA mu Bagore ndetse na Kepler WVC mu gihe mu Bagabo andi makipe arimo Gisagara VC na REG VC ari mu ziba zihanzwe amaso.
Imikino ya shampiyona ya Volleyball, ikinwa mu mpera za buri cyumweru guhera buri wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

















UMUSEKE.RW
