Kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Baraka havugiye amasasu, nyuma y’iminsi ibiri ingabo za Congo zihunze Uvira zikaba ariho zijya gukambika.
Amasasu yavuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ngo yaturutse ku bwumvikane buke hagati y’ingabo za leta, FARDC na Wazalendo bafatanya ku rugamba.
Wazalendo yashakaga kwambura intwaro abasirikare ba leta, ibyo bitera ubwumvikane buke nk’uko urubuga ACTUALITE.CD, rubitangaza.
I Brakara muri Teritwari ya Fizi, muri Km 80 uvuye Uvira niho ingabo za leta ya Congo n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bahungiye ubwo ku wa Gatatu, AFC/M23 yafataga umujyi wa Uvira.
Amasasu yavugiye mu gace kitwa Mongemonge muri Komine ya Katanga, aho yamaze isaha yose.
Uwahaye amakuru urubuga ACTUALITE.CD yagize ati “Turi mu rusaku rw’amasasu. Ni Wazalendo bashakaga kwambura intwaro abasirikare ba FARDC, ariko ntabwo byabakundiye.”
Inzego z’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwahunze Bukavu, bukajya Uvira naho bukahava bukaba bugeze i Baraka, bwasabye abaturage gutuza.
Jean-Jacques Elakano, Visi Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko inyeshyamba za AFC/M23 zitazigera zikandagiza ibirnege muri Teritwari ya Fizi.
Wazalendo na FARDC bakunze kurangwa no guhangana bamwe bashaka kugenzura ibice, cyangwa Wazalendo ntibumve amategeko ya gisirikare.
UMUSEKE.RW
