Abacamanza 2 n’Umwanditsi w’Urukiko birukanwe burundu mu kazi (Audio)

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, MUKANTAGANZWA Domitilla na MUTABAZI Harrison Umuvugizi w'Inkiko

Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye mu kazi bya burundu Abacamanza babiri n’Umwanditsi w’Urukiko kubera imyitwarire iganisha kuri ruswa.

Uyu mwanzuro wafashwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza yabaye tariki ya 31 Ukuboza, 2025, iyobowe na MUKANTAGANZWA Domitilla, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison MUTABAZI yavuze ko ibiri mu itangazo ari ibyemezo by’Inama Nkuru y’Ubucamanza, kandi biba ari ibyemezo bijyanye n’akazi, bitandukanye n’ibyemezo by’urubanza bifatwa n’inkiko.

Yavuze ko Inama Nkuru y’Ubucamanza iba yabisuzumye igafata igihano cyo kwirukana abakozi bagargaweho n’imyitwarire itandukanye n’amahame agenga akazi, “kandi ngi ni cyo gihano gisumba ibindi.”

Ati “Inama Nkuru y’Ubucamanza si urukiko uvuge ngo irafata umuntu imufunge cyangwa icyemezo cyo kumukatira (igifungo), ariko ntibibujije ko izindi nzego zigenza ibyaha zikurikirana icyo kintu zasanga harimo icyaha ntabwo bibuza ko na byo byakurikiranwa muri dosiye z’inshinjabyaha nk’uko bijya bibaho rimwe na rimwe.”

Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye burundu mu kazi Bwana KAMANZI Dalaus, wari umucamanza mu Rukiko Rukuru, kubera imikorere iganisha kuri ruswa.

Undi mucamanza wirukanwe ni Bwana HATEGEKIMANA Zozime, wari umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Mukamira, na we yazize imikorere iganisha kuri ruswa.

Kopi UMUSEKE ufite y’ibyemezo byafashwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza harimo ko Bwana MURENZI Prosper, wari umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye, yahanishijwe kwirukanwa ku kazi kubera imikorere iganisha kuri ruswa.

Bwana HAMENYIMANA Telesphore, umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, yahanishijwe guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi atandatu (6) adahembwa kubera gusubika iburanisha n’isomwa ry’imanza mu buryo budafitiwe ibisobanuro.

Undi mwanzuro wafashwe ni uwo gusezerera ku kazi nta mpaka Madamu MASENGESHO Celine wari umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kubera guta akazi.

Harrison MUTABAZI, Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda avuga ko Urwego rw’Ubugenzuzi mu Nkiko ari rwo rugenzura umunsi ku wundi ibibera mu nkiko, bityo ngo dosiye nk’iriya kugira ngo igere mu Nama Nkuru y’Ubucamanza ibanza kugera kwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akayisuzuma, yabona ko ari ngombwa ikagera mu Nama Nkuru y’Ubucamanza.

Inama Nkuru y’Ubucamanza ni urwego ruhurireweho n’inzego zitandukanye bafite aho bahuriye n’ubutabera, harimo Umuvunyi Mukuru, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, Uhagarariye Amashami yigisha Amategeko muri Kaminuza, harimo abahagariye Abacamanza n’Abanditsi n’abandi bakozi b’Inkiko, uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera ikaba ikuriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Harrison MUTABAZI avuga ko uvugwa muri dosiye ahabwa umwanya akisobanura muri Kimisiyo ishinzwe imyitwarire, ndetse akaba yanagira Avoka umuhagararira, iyo ibisobanuro bibanyuze ashobora kubabarirwa, iyo bitabanyuze nibwo bijya mu Nama Nkuru y’Ubucamanza uriya muntu agafatirwa ibyemezo.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2
  • Kabisa arabashije bajye bihutisha Imana
    Commission
    Bagshyiraho ijya kurobanura imanza ntoya zituma habamwo ubucucike mumagereza
    Ugasanga umuntu amaze 3mois – 2ans ataraburana bivuzengoabacamanza barasubuka bidasobanutse ! Hari ubundi buryo bwa decentralized bwimanza bakabaza na kumagereza bagaciraho imanza byagabanya imanza RCS ikoroherwa nu umugororwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *