Nyanza: Abantu babiri barakekwaho kwica abagabo babaziza kwiba ihene, nk’uko byemejwe na Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko abantu babiri bakekwaho kwica abibye ihene batawe muri yombi.
UMUSEKE wamenye ko mu mudugudu wa Buruba mu kagari ka Butara, mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza mu ijoro ryo ku wa 07 Mutarama 2026 hari abantu babateye biba ihene.
Bukeye bwaho kuri uyu wa Kane tariki 08 Mutarama 2026 bajya gushaka izo hene, basanga aho abazibye bari, abandi barabarwanya.
Bariya bakekwaho ubujura bari bafite imihoro, habaho kurwana abaturage barahurara, abandi birwanaho ndetse bamwe mu bashakaga ihene zabo barakomereka, ariko abakekwaho ubujura babiri barapfa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko hari ibikorwa byabayeho byo guhangana, bamwe barakomereka abandi barapfa.
Yagize ati “Polisi yafashe abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.”
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko bariya bapfuye ngo bari barazengereje abaturage babiba ndetse mu bihe bitandukanye bagiye bafungwa bagafungurwa nabwo bazira kwiba.
Polisi irasaba abaturage kwirinda ubujura, ndetse abaturage bakirinda kwihanira. Amakuru avuga ko imwe muri ziriya hene zibwe yabonetse ihita ibyara.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

abo bihaniye koko iyo baza kwitabaza inzego z’umutekano,nabo ntabwo birabahira
Abaturage Bamwene Nabamwe Baracyari Mumuyobe Ntabwo Bazikokwihanira Ari Icyaha Gihanwa Namategeko Ababaturage Bafashwe Nibagende Abaryozwe Ibyo Bakoze . Nibwo Baramenya Ingaruka Zo Kwihanira .
Nonese ugiye gushaka ibyawe bakwibye bakakurwanya ukirwanaho waba ukoze icyaha? Ngewe mbona itegeko ryo gufunga uwishe umujura rikwiye guhinduka niyompamvu ubujura bugenda bufata intera,biba ntacyo bikanga,umuntu ariba yafatwa agafungwa ukwezi akaba aragarutse,habeho ibihano bikomeye ubujura buzagabanuka.
Self-defense iremewe
Leave a Comment