Rusizi: Abaturage bishimiye inkunga y’ibiribwa “yabagereyeho ku gihe”

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Abaturage barahabwa inkunga y'ibiribwa kubera izuba ryumishije imyaka yabo

Abaturage bo mu mirenge ya Nkombo na Nkanka bahinze ibihingwa bitandukanye birimo ibishyimbo, imyumbati n’ibigori byose bikumishwa n’izuba ku buryo nta wuzasarura bagobotswe bahabwa ibyo kurya.

Bamwe muri  baturage abaganirije UMUSEKE  bo muri Nkombo bavuga ko inzara yari ibamereye nabi, ngo hari nubwo imwe mu miryango yo muri uyu murenge w’ikirwa irara idakoze ku munwa.

Kuri iki cyumweru ku itariki ya 4 Mutarama 2026, ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwabahaga ibiribwa byo kubagoboka, bavuze ko biruhukije, bashimira ubuyobozi budahwema kubitaho.

Hagekimana Thomas, umuturage utuye mu mudugudu wa Gaturo, akagari ka Bugarura, Umurenge wa Nkombo, ati “Ku nkombo twagize ikibazo cy’izuba, ryaracanye imyaka yose twahinze iruma abenshi baburaraga, dushimiye ubuyobozi buduhaye icyo kurya.”

Sekanabanga Therese ni umubyeyi w’abana bane, ni uwo mu murenge wa Nkombo, yavuze ko we n’abana be bari hafi kwicwa n’inzara.

Ati “Nari narahinze ibishyimbo na soya n’ibigori izuba rirabyumisha, inzara yari igiye kunyicana n’abana, uyu munsi mbonye ibyo mbagaburira ndishimye ko tugiye kongera guhaga.”

Nyirabakobwa Sophie ni umubyeyi w’abana batanu, atuye mu mudugudu wa Gisunyu, akagari ka Bigoga, Umurenge wa Nkombo, ati “Nyuma y’uko izuba ryumishije ibyo nari narahinze, njye n’abana banjye twabagaho ku mbabazi z’Imana, hamwe na Data, Paul Kagame Imana imuhe umugisha ampaye ibigori n’ibishyimbo byo kurya.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi butangaza ko mu mirenge 18 y’aka karere 16 muri yo  nta zuba ryumishije imyaka yahinzwe n’abaturage ryahavuye, naho imirenge ibiri, Nkombo na Nkanka ngo abaturage b’utugari 7 bangana n’imiryango 2, 241 igizwe n’abaturage 18,462 bagizweho ingaruka z’izuba.

Mu butumwa ubu buyobozi bwatanze bwijeje abaturage ko badakwiye kugira impungenge ko ubuyobozi bubari hafi.

Sindayiheba Phanuel, ni Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ati “Ubufasha bw’ibyo kurya by’ibigori n’ibishyimbo biri gutangwa mu tugari dutanu tw’umurenge wa Nkombo, no muri tubiri tw’umurenge wa Nkanka, turabizeza ko ubuyobozi bubari hafi mu kubunganira.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi igaragaza ko abaturage bagizweho ingaruka n’izuba ryumishije ibihingwa ari 18,462 bazagobokwa bagahabwa ibyo kurya birimo ibishyimbo bingana na Toni 239,5 na Toni 95,4 z’ibishyimbo.

Imirenge ya Nkombo na Nkanka yakariwe cyane n’izuba

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i Rusizi.

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2
  • Ibibintu Babigenzure Neza Kuko Hari Abaturage Babihomberamo Ukobabizana Aribyinshi Ugasanga Ninako Abayobozi Bohasi Bagize Uruhare Mukubigurisha . Nokwaka Ruswa Kugirango Babiguhe . Nimureba Mumaduka Murasanga Aribyo Barigucuruza Nonese Urasanga Uwomucuruzi
    Yabyihaye ? Ahahantu ( RIB ) Ize Gutunga Itoroshi Kuri Izinfashanyo Irahafatira Abayobozi Barazira Gugurisha Infashanyo Yaziye Abaturage .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *