Ihuriro AFC/M23 rimaze kugarura amahoro mu turere rimaze kwigarurira, ryakuriye inzira ku murima abarota ko ibyo ryaruhiye bizasubira mu maboko ya Kinshasa.
Abarwanyi ba AFC/M23 ubu bagenzura ibice binini by’Intara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, n’imijyi ya Goma na Bukavu – imirwa mikuru y’izi ntara.
Ni mu gihe kandi bikuye mu mujyi wa Uvira mu kwezi gushize ku busabe bwa Leta Zumwe ubumwe za Amerika.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, icyo gihe yatangaje ko byari mu rwego rwo gusigasira intambwe ziherutse guterwa mu biganiro by’i Doha muri Qatar hagati y’uwo mutwe na Leta ya Kinshasa.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bwavuze ko ari uburyarya bwa M23 ko igomba gusubira mu mirongo yahozemo mbere.
Ni mu gihe amakuru amaze iminsi avuga ko Leta ya Kinshasa yivanye mu biganiro bya Doha bigamije kugera ku mahoro hagati y’impande zombi.
Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya DR Congo, Patrice Muyaya, aherutse kubwira Radio Okapi ko batazakomeza ibiganiro na AFC/M23 i Doha niba uwo mutwe utarekuye ibice byose ugenzura.
Ibi abihurizaho na Perezida Tshisekedi, umaze iminsi aca ibiti n’amabuye ajya muri Angola kwaka ubufasha, kuko nta cyizere agifitiye ibiganiro bya Doha.
Kinshasa ntihwema gusaba ko M23 iva mu bice byose yafashe, ivuga ko ubusugire bw’icyo gihugu bugomba kubahirizwa.
Ibi ibishyigikiwemo na bimwe mu bihugu by’ibihangange, bivuga ko aba barwanyi bagomba kuva aho bafashe nta yandi mananiza.
Ni mu gihe inzobere za ONU ziherutse gusohora raporo y’ibanze ivuga ko umutwe wa M23, ufashijwe n’u Rwanda, urimo gushinga ubutegetsi bwigenga mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyi raporo ivuga ko AFC/M23 ishaka kuba ubundi butegetsi bubangikanye n’ubwa leta ya Congo, ishyiraho inzego z’ubutegetsi, iz’ubucamanza, iz’imisoro, n’inzego z’umutekano bisa nko kurema ibikorwa bya leta.

Mu butumwa bwo kuri X ku wa 09 Mutarama 2026, umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yagaragaje ko abarota ko bazasubira inyuma bakwiriye gukanguka kuko bari mu nzozi.
Yagize ati: ‘Abifuza kugaruka kugira ngo bahindure ubusa ibikorwa bya AFC/M23 bagomba gukanguka bakava mu nzozi zabo. Igice cyamaze kubohorwa kiri mu mahoro burundu.’
Yashimangiye ko ‘umutekano n’ituze byongeye kuboneka, bizarindwa kandi bikitabwaho hakoreshejwe imbaraga nk’izakoreshejwe mu kubibohora.’
Ni mu gihe ku wa 8 Mutarama, AFC/M23 yashimangiye ko bazafata Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, bamugeze mu rukiko.
Byatangarijwe mu gikorwa cyo gusezera mu cyubahiro abasivili 22 bo muri Santere ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bishwe na drone y’ingabo za RDC ku wa 2 Mutarama 2026.
Yagize ati ‘Azabyishyura byanze bikunze. Si kera, muzabibona. Azajya mu rukiko kubera ibi bintu. Tuzamufata, azajya mu rukiko.’
Corneille Nangaa yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC bukomeje kwica abaturage, bigaragara ko butazi gutandukanya uwo bwita umwanzi n’abasivili.
Ati ‘Ububasha bwa politiki bw’ikinyoma Leta ya Kinshasa yihaye ntibuyiha uburenganzira bwo kwica abaturage’.
Nangaa yahumurije abaturage bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23, abizeza ko abarwanyi b’iri huriro bazakomeza kubungabunga umutekano wabo mu bwitange basanganywe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

That’s a fascinating point about the blend of tradition & tech! BigWin Casino really seems to honor Philippine gaming heritage while innovating. If you’re looking for a modern experience, check out bigwin casino slot download – it’s surprisingly well-designed! It’s cool to see that cultural connection.