Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, rikorana na M23 ubu rikaba riyoboye igice kinini muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo, yasabye ibisobanuro ku bijyanye n’ibiganiro bishya iryo huriro ryatumiwemo.
Ibaruwa yohererejwe Perezida wa Angola, João Lourenço unayoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, yageze hanze irasaba ibisobanuro ku biganiro bishya bizabera muri Angola.
Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, yagaragaje ko Perezida Felix Tshisekedi akomeza “gukina muzunga”, bityo bikaba biteye impungenge kuba haje igitekerezo cy’ibiganiro bishya bishobora kuba ari we ubigiramo ijambo, akaba yaba agamije kubeshya abantu bose bireba kuko ngo biri mu kamenyero ke igihe abonye ko inzira yari yatangiye itamunyuze.
Ibaruwa yandikiwe Perezida wa Angola, AFC/M23 igira iti “Byaba byiza tumenye niba ubuhuza bwa Qatar busabwa guhuzwa n’ibi biganiro bishya, byaba ari ko bimeze bikazitwa gute, kandi bikagira uruhe ruhare turebye ibiganiro byari bisanzwe bihari.”
AFC/M23 kandi isaba kumenya icyo ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar ndetse hagasinywa imbanzirizamushinga y’amahoro, bizitwa igihe muri Angola hazabera ibindi biganiro no kumenya inzira zizakoreshwa kugira ngo ibiganiro bishya bitazatesha agaciro impanzuro yari yamaze kugerwaho.
Ibiganiro bihuza leta ya Congo na AFC/M23 byakunze kutagera ku ntego ya nyuma aho byagiye bibera. Byatangiye leta ya Congo itemera guhura na AFC/M23 ibita Abanyarwanda, ubundi ikabita ibyihebe.
Aho leta yemeye guhura na bo habaho ibiganiro byabereye i Nairobi nyuma y’igihe gito AFC/M23 ibihezwamo, ndetse na byo birahagarara, nyuma bijya kubera i Luanda muri Angola.
Mu kanya nk’ako guhumbya ibiganiro byari bimaze igihe bibera muri Angola, na byo byabaye nk’ibihagaze nta mwanzuro wa nyuma usinywe, hatangira ubuhuza bwa Qatar.
Igihe Qatar yari irimbanyije, Perezida Antoine Felix Tshisekedi yasabye America kwinjira mu biganiro, hatangira ibindi biganiro hagati ya Congo n’u Rwanda byo bibera i Washington.
AFC/M23 ivuga ko ubu buryo bw’inzira uz’ibiganiro uruhuri zivuga ku kibazo kimwe, hari ubwo zibyara kwivuguruza, kutiga neza ikibazo bigatuma nta n’igisubizo cya nyuma kigerwaho, bikarangira imbaraga zose zashyizwemo ziba imfabusa.
Amakuru avuga ko nyuma y’uko Angola itumije mu biganiro ihuriro AFC/M23 habayeho kuvugana hagati ya Cheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani, Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António.
Cheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani yibukeje ko igihugu cya Qatar, gihagaze ku kuba ikibazo cyose cyacyemuka mu mahoro, hakubahirizwa amategeko mpuzamahanga kugira ngo habeho umutekano urambye n’amahoro.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, ivuga ko Minisitiri Téte António yanaganiriye n’Intumwa idasanzwe ya Perezida Donald Trump kuri Africa no mu bihugu by’Abarabu, Massad Boulos ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
UMUSEKE.RW

Ibiganiro ibiganiro ibiganiro…..
Umvax kbx chilombo ajagaraza abaturage be kd ntiyiteguye guha abakongomani umutekano umuntu utuma abasirikare kurasa abasivire