Amerika yashimuse Perezida wa Venezuela n’umugore we

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Nicolas Maduro n'umugore we Cilia Flores bafashwe na Amerika

Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko bagabye ibitero simusiga mu murwa Mukuru wa Venezuela, ingabo zifata Perezida Nicolás Maduro n’umugore we bakurwa muri icyo gihugu.

Ni ubutumwa Perezida Trump yanditse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026, ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social.

Trump yanditse ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zakoze neza igitero kinini cyibasiye Venezuela n’umuyobozi wayo.

Ati “Perezida Nicolás Maduro, n’umugore we bafashwe bavanwa muri icyo gihugu.”

Trump yavuze ko amakuru arambuye ayatangira mu kiganiro agirana n’abanyamakuru mu rugo rwe, Mar-a-Lago ruherereye muri leta ya Florida.

Ubutegetsi bwa Venezuela bwari bwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero mu murwa mukuru Caracas, ndetse no mu zindi ntara eshatu, zirimo Miranda, La Guaira, na Aragua.

Bwavugaga ko Perezida Maduro yahise atangaza ibihe bidasanzwe.

Perezida Donald Trump yari amaze igihe yarikomye Venezuela by’umwihariko Perezida Nicolás Maduro aho amushinja gucuruza no guha inzira ibiyobyabwenge byinjira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Trump yatangije ibitero bigabwa ku mato ‘yavugaga ko aba atwaye ibiyobyabwenge biva muri Venezuela bijya muri Amerika.’

Amerika kandi imaze iminsi ifata amato atwaye peteroli ya Venezuela.

Ni imigirire Venezuela yamaganye ikavuga ko ari imyitwarire ya gikoloni ko kandi Amerika icyo ihora Venezuela atari ibiyobyabwenge ahubwo ishaka peteroli n’umutungo kamere wa Venezuela.

Ibitero bya Amerika muri Venezuela byangije byinshi

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 12
  • Ariko Ibibintu Amerika Yakoze Nuko Ari Venezuwera Yifatiye Ngaho Azabikore Binobihugu Bitatu
    – UBURUSIYA
    – UBUSHINWA
    – KOREYA Y ‘ ARUGURU
    Arebe Icyobimukorera . Tarampa Nakomeza Kwerekanako Ari Umuhanga Muntambara Azahura Numuhanga Umurenze Mumenyeko Binobihugu Bitatu Nanditse Hejura Bikomeje Guhangana Na Amerika Kuribyose Ndetse Bafite Igisirikare Gikomeye .

  • Ngaho da! Ni bamuhe prix Nobel ngo kubera guharanira amahoro.
    Hagowe Ukraine kuko ubutaka bwayo bwigaruriwe n’ubu Rusiya bubaye ingurane yo guceceka kwa Russia ku bwo kuvogera Venezuela.
    Kanyaru kamezidi, nta lundi ntawe uburanya umuhamba yo gahambirwa.

  • Ngiyo demokarasi bigisha uriya muhamba ngo n’amerika koko ibihugu byashyize hamwe bikayikomatanyiriza ikibura bityo nayo igaca bugufi? Ese ubu nuko birashoboka ?maze kubona ko American ntashuti ifite kuri isi kuyicekrsha ibihugu bishyize hamwe byashoboka ,gusa iri ni ikosa rikomeye rikorewe hanze ya Africa kdi rishibora kotsa no kwangiza ububasha n’ubwishongozi bw’Amerca, reka uze urebe ko nibibeshya bagatera Iran byeruye brix itaza kwagura imbago, nyamara ubutegetsi bw’Usa buri ku iherezo.

  • Ariko Tarampa Ashakagushira Amerca Mubibazo Ningorane Kuko Ibibintu Nabikomeza Hari Ibihugu Biribwishire Hamwe Nawe Bikaba Byamuhurizaho Bikamwerekako Byose Bishoboka Kandi Tarampa Age Amenyako Arikwizamamaza Umuntu Utazwi Yamukubise Isasu Rikanyura Kugutwi Icyogihe Tarampa Yashinje Iran Kuba Inyuma Yibyobyose Ubworero Amenyeko Abamurashe Bagahusha Ntaho Bagiye . Nahubundi Nakomeza Ibibinu
    – Uburusiya
    – Ubushinwa
    – Koreya Y ‘ Aruguru
    Na
    – Iran
    Binobihugu Birihata Bimwigaho Nabyo Bimwerekeko Bifite Ubushobozi Bwokwirwanaho . Nahubundi Parampa Nakomeza Ibintu Amerca Arayita Mugobo .

  • Ko mwese ishimutwa rya Nicolas Maduro mwarirakariyemo kd hari ibyaha ashinjwa,uziko wagirango murimwe hari uwo abereye uncle we!!??Igikurikira ni ukumushyikiriza unkiko za Amerika muzumva bamukatiye urwo gupfa,hanyuma bamunyonge isi yose irebera!!

  • Ariko peter son ubwo uziko taramp ibyakora arinka nyakubahwa perozida wacu dukuda turibenshi yabimuzanaho

  • Amerika niyo iyoboye isi @icyamamare!Uwo idashaka niyo yaba ntabyo ashinjwa imuhimbira ibyaha ikamurangiza.Wibuke muri Libya Kadafi uko byagenze cg Sadam wa Irak…..!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *