APR FC yasuzuguriye Rayon Sports muri Stade Amahoro

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo kuyitsinda muri Shampiyona y’uyu mwaka, ikipe y’Ingabo yongeye gutsinda Rayon Sports ibitego 4-1, ihita yegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya Super Coupe 2025.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, ni bwo habaye imikino ibiri y’Igikombe kiruta ibindi, Super Coupe 2025 mu bagabo n’Abagore.

Umukino w’abagabo, wabanjirijwe na n’uwahuje abagore ubwo Rayon Sports WFC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 4-0. Murera y’Abagore yatsindiwe na Mukagatete Emelyne, Coralie Odette Elsie Eyeang Nguema, Ukwinkunda Jeannette ‘Jiji’ na Niyonshuti Emerance.

Umukino wari uhanzwe amaso na benshi, ni uwahuje abakeba, Rayon Sports na APR FC, cyane ko ari zo zinafite amazina aruta ayandi makipe muri ruhago y’u Rwanda kugeza magingo aya.

Umutoza wa Murera, Bruno Ferry, yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi bashya bose uko ari batandatu. Aba barimo umunyezamu, Kwizera Olivier, Yannick Bangala Litombo, Ramazani Tshimanga Tshilembi, Ben Aziz Dao, Pizzalo Kitoko na Bienvenu.

Ikipe y’Ingabo yari nziza muri uyu mukino, yasoje yatsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na William Togui ku munota wa 19 na Ronald Ssekiganda ku munota wa 43.

Ku munota wa 58, abatoza bombi bakoze impinduka, Rayon Sports ikuramo Serumogo Ally na Sindi Paul Jésus bahise basimburwa na Habimana Yves na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange.’

Ku ruhande rw’ikipe y’Ingabo yakuyemo Memel Dao wasaga n’uwababaye, wahise asimburwa na Ruboneka Bosco.

Ikipe y’Ingabo yakomeje kuba nziza, yongeye kubona inshundura ku munota wa 69 cyatsinzwe na Dauda Yussif wakuye umupira hagati agaca muri ba myugariro ba Rayon Sports kugeza awushyize mu rushundura.

Nyuma yo gutsinda igitego cya Gatatu, APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Mugisha Gilbert na William Togui, basimburwa na Mamadou Sy na Denis Omedi.

Nyuma yo gukomeza kurushwa, Bruno Ferry utoza Rayon Sports, yongeye gukora impinduka akuramo Pizzalo na Ben Aziz Dao basimbuwe na Ishimwe Fiston na Ganijuru Elie.

Ku munota wa 81, Gikundiro yabonye uburyo bwari kubyara igitego ariko umupira Assouman yateye n’umutwe, ushyirwa muri koruneri na Ishimwe Pierre itagize icyo itanga.

Ku munota wa 85, ikipe y’Ingabo yakoze impinduka za nyuma ikuramo Djibril Quattara na Niyomugabo Claude, basimbuwe na Bugingo Hakim na Hakim Kiwanuka.

Uko APR FC yakoraga impinduka, ni nako yacungaga ibitego bya yo. Murera yakomejue gusunika ngo igabanye umubare w’ibitego ariko ba myugariro barimo Niyigena Clèment na Nshimiyimana Yunussu, bakomeza gufasha ikipe ya bo.

Ubwo bakinaga iminota itanu y’inyongera, Ndikumana Assouman yabonye Murera igitego kimwe muri bitatu yari yatsinzwe ariko yibutse ibitereko yasheshe.

Iminota 90 y’umukino, yarangiye APR FC yegukanye intsinzi y’ibitego 4-1 ihita yegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda. Ikipe y’Ingabo yahembwe imidari ya Zahabu, igikombe ndetse ihabwa Miliyoni 20 Frw cyo kimwe na Rayon Sports WFC yegukanye igikombe mu Bagore.

Ikipe zabaye iza Kabiri yaba mu Bagabo no mu Bagore, zahembwe imidari  ndetse zihabwa Miliyoni 10 Frw.

APR FC yari nziza muri uyu mukino
Ntabwo wabaye umukino mwiza kuri Kwizera Olivier
Djibril Quattara yagoye ba myugariro ba Rayon Sports
Pizzalo Kitoko yagize intangiriro mbi muri Murera
Byari ibyishimo ku bafana na APR FC
APR FC yongeye kugirira ibihe byiza muri Stade Amahoro
N’ubwo basaza babo byanze ariko bo bahacanye umucyo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *