AS Kigali yinjije rutahizamu mushya

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutandukana na Musanze FC kubera kutakira kubanza ku ntebe y’abasimbura, rutahizamu, Sunday Inemesit yamaze kumvikana na AS Kigali kuyikinira amezi atandatu.

Mbere y’uko imikino ibanza ya Shampiyona irangira, abakinnyi bakomeje gutekereza aho bazaba bari mu mikino yo kwishyura habafasha kuzamura urwego rwa bo.

Muri abo bagiye guhindura amakipe, harimo na rutahizamu, Sunday Inemesit wakiniraga Musanze FC yo mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Uyu musore umaze iminsi ari gukora imyitozo muri AS Kigali, ashobora kuyisinyira igihe icyo ari cyo cyose, cyane ko ubu yatandukanye n’ikipe yakiniraga.

UMUSEKE wamenye ko Sunday n’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, bamaze kumvikana kuyikinira igihe cy’amezi atandatu kandi buri ruhande rwanyuzwe, igisigaye ni uko atangazwa nk’umukinnyi mushya wa yo.

Ubwo Ruremesha Emmanuel utoza Musanze FC yabazwaga impamvu uyu mukinnyi yahisemo gutandukana n’iyi kipe, yavuze ko kimwe mu byamugoye ari ukwakira ko haje abandi bagenzi be bari ku rwego rwiza kumurusha.

Ati “Sunday yari umukinnyi ugenderwaho muri Musanze FC ya mbere kuko yabanzaga mu kibuga. Noneho haje Tshabalala Hussain, Hakizimana Tity na Katembo bose bari ku rwego rwiza kandi basa n’aho bamurusha.”

Yakomeje agira ati “Ikintu cyamugoye rero ni ukubona bariya bahungu baje kandi bashobora kuba banamurusha, noneho biramugora kumva ko agomba gusimbura. Byanze bikunze nk’umuntu washakaga kuva mu ikipe hari ubwo abona kuvamo bigoye noneho akagira imyitwarire mibi kugira ngo arebe ko mumurekura akagenda.”

Sunday waciye muri Étoile de l’Est FC yo mu Karere ka Ngoma, ni umwe mu beza iyi kipe yo mu Majyaruguru yifashishije mu mwaka ushize w’imikino ariko Ruremesha yakomeje avuga ko imyitwarire ye atari myiza 100%.

Sunday ari mu muryango winjira muri AS Kigali

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *