Umunyapolitike Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatabaje umuherwe Elon Musk ngo agire icyo akora murandasi ya Starlink igaruke muri Uganda, mu gihe bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Ni ubutumwa Kyagulanyi yanditse ku rubuga rwa X, abwira Elon Musk ko nubwo arimo arishimira ko Nicolas Maduro wategekaga Venezuela yakuwe ku butegetsi, muri Uganda bagowe.
Ati ” Hano muri Uganda, Starlink yawe yabujije abaturage kubona ‘internet’ mbere y’uko haba amatora tariki ya 15 Mutarama.”
Bobi Wine nawe uri mu bakandinda bari guhatanira kuyobora Uganda yavuze ko ‘nk’abandi banyagitugu bose, Museveni yabujije abantu ubwisanzure, yica benshi, abatavuga rumwe nawe barashimutwa n’ibindi byinshi.’
Ati “ Ndakwinginze subizaho murandasi ya Starlink kugira ngo Abanya-Uganda babashe guhana amakuru bahabwe amahirwe yo kugena ahazaza habo.”
Internet ya Stralink muri Uganda ubu irakoreshwa n’abo zereye gusa nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cya Uganda (URA) cyatangaje ko kwinjiza ibikoresho bya internet by’icyo kigo mu gihugu bisaba uburenganzira butangwa n’umugaba mukuru w’ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba.
Mu butumwa bwo ku wa 19 Ukuboza 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cya Uganda (URA) cyategetse ko buri cyuma cya Starlink, cyangwa sisitemu y’itumanaho rishingiye ku byogajuru, kizajya cyinjizwa mu gihugu gifite uruhushya rwatanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Ibi byafashwe nko kuzacubya abashaka kuzirirwa ku mbuga nkoranyambaga bateza yegere yegere mu matora azaba muri Uganda cyane ko muri icyi Gihugu iyo amatora yegereje imbuga nkoranyambaga zikurwaho.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Nubundi ntago yatsinda museveni
Nubundi ntiyatsinda museveni
Wowese Nikihe gikorwa nyamibwa uzaha abanya-Uganda kirenze Ivyo museveni abaha?
Wowese Nikihe gikorwa nyamibwa uzaha abanya-Uganda kirenze Ivyo museveni abaha?