Minisitiri “yategetswe gusiba tweet ivuga nabi Qatar”

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Evariste Ndayishimiye yiseguye kuri Qatar nyuma y'amagambo ya Minisitiri Bizimana Edouard

Burundi: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yategetswe gusiba ubutumwa yari yanditse ku rubuga rwa X bwibasiraga Leta ya Qatar, ayishinja gukoresha amafaranga mu ntambara yayogoje Uburasirazuba bwa RDC.

Ni ubutumwa Minisitiri Bizimana yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa 03 Mutarama 2026, bushinja Leta ya Qatar gukoresha amafaranga ikabuza Amerika kugira icyo ikora muri RDC.

Bizimana yanashinje u Rwanda ko “rwakinze ibikarito mu maso” Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ntiyagira icyo akora, ahubwo ngo rukomeza gufata ibice mu burasirazuba bwa Congo.

Mu mvugo ikarishye, Minisitiri Bizimana yeruye ko ari “ingenzi gushimangira uruhare rubi rwa Qatar mu gukoresha ijambo ryayo n’amafaranga ikabuza Amerika kugira icyo ikora.”

Bizimana yongeyeho ko u Rwanda “rukomeza gufata uturere mu burasirazuba bwa DR.Congo binyuranyije n’amasezerano ya Washington,” ariko Amerika ntigire icyo ibikoraho.

Leta y’u Rwanda ntihwema guhakana ko itari muri Congo, ikavuga ko yafashe gusa ingamba zo kwirinda.

Ubu butumwa Bizimana yasibishijwe; yabwanditse nyuma y’inkuru yari yabaye kimomo y’ishimutwa rya Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, ryakozwe na Perezida Donald Trump.

Ubutumwa bwa Minisitiri Bizimana yasabwe kubusiba amazi yarenze inkombe

Mu gucubya intambara yakuruwe na Minisitiri Bizimana, ku mugoroba wo ku wa 04 Mutarama, Perezida Évariste Ndayishimiye yamuvuguruje, agaragaza ko ibyo yari yanditse ari ukudasobanukirwa.

Ndayishimiye yanditse kuri X ko “u Burundi buhora buha agaciro umubano mwiza bufitanye na Qatar”, n’uruhare rwayo n’imbaraga “ishyiramo mu buhuza muri RDC”.

Yagize ati: “Ni ingenzi rero gushyira umucyo ku kutumva ibintu n’imvugo itari yo ku ruhare rwa Qatar mu iterambere no mu kubaka amahoro.”

Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, yavuze ko “Leta ya Qatar ishikamye ku ntego zo kubaka amahoro n’ubuhuza,” ashimira Ndayishimiye “wavuguruje” Minisitiri we ku byo yari yatangaje.

Yavuze ko “Leta ya Qatar izakomeza ishikamye ku ntego zayo zo kubaka amahoro, ubuhuza, n’inzira y’amahoro iganisha ku gukemura amakimbirane,” kandi ko izakomeza “kujya mu biganiro byubaka n’abafatanyabikorwa bose mu kuzana amahoro arambye.”

U Rwanda n’u Burundi bimaze igihe birebana ay’ingwe aho abategetsi ba Gitega “bidoga gukuraho Perezida Kagame,” mu gihe u Rwanda rushinja u Burundi “gufasha no gucumbikira” abakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

U Burundi “bwijunditse u Rwanda kurushaho” nyuma yo kunanirwa gufasha ingabo za Leta ya RDC kurwanya AFC/M23 kuva muri Kivu ya Ruguru kugera mu mujyi wa Uvira, iyo “ntsinzwi” yegetswe k’u Rwanda, “u Burundi buvuga ko nta M23 ibaho.”

Kugeza ubu, hari amakuru avuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi “bwivanye mu biganiro by’i Doha muri Qatar”, aho bwayobotse “inzira y’imirwano”, ndetse bukaba buhanze amaso Amerika ngo “yirukane ku ngufu” AFC/M23.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1
  • Howdy! I could have sworn I’ve been to this site before but after reading through some of the post I realized it’s new to me. Anyways, I’m definitely happy I found it and I’ll be book-marking and checking back often!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *