FERWAFA yerekanye ikirango gishya cya Shampiyona y’Abagore

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryeretse Itangazamakuru Ikirango gishya cya Shampiyona y’Abagore ‘Rwanda Women’s Super League’.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 9 Mutarama 2026 ubwo Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwagiranaga ikiganiro n’Itangazamakuru ry’Imikino.

Mu byagarutsweho, harimo kugaragaza ikirango gishya cya Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere yanahinduriwe izina ikitwa ‘Rwanda Women’s League.’

Umuhango wo kwerekana iki kirango, wayobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice na Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iyi nzu, Nikita Gicanda.

Ubwo herekanwaga iki kirango, Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yavuze ko ari intambwe ikomeye itewe mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.

Yagize ati ”Iyi ni intambwe ikomeye ku mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda. Izina rishya n’ikirango gishya, byongerera agaciro amarushanwa kandi biri mu mu byifuzo byacu byo kuzamura Shampiyona.”

“Twakubye kabiri amafaranga y’ibihembo ku makipe y’Abagore kandi tuzamura umubare w’amakipe ahembwa ava kuri imwe agera kuri atandatu. Ni ikimenyetso kigaragara ku bafatanyabikorwa ndetse n’abashoramari ko Shampiyona y’Abagore mu Rwanda ifunguye ku kuyicuruza.”

Shema kandi, yakomeje avuga ko we na bagenzi be bazi ubuke bw’Ibikorwaremezo birimo ibibuga ariko hamwe n’ubufatanye bw’inzego zirimo abafatanyabikorwa n’abashoramari ndetse na FIFA iyobora Ruhago ku Isi, bari gushaka ibisubizo.

Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, Nikita Gicanda, yavuze ko iki kirango gishya ari intambwe yo kwishimira kandi we na bagenzi be bizeye ko ari Shampiyona izaba icuruza mu gihe cya vuba.

Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Shampiyona y’Abagore iri mu nzira nziza, ni izamurwa ry’ibihembo ndetse n’umubare w’amkipe ahembwa. Ibi byatangiranye na Komite Nyobozi ya FERWAFA iyobowe na Shema Ngoga Fabrice.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice na Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore, Nikita Gicanda, berekanye ikirango gishya cya Shampiyona y’Abagore [Rwanda Women’s Super League]
Ubwo bajyaga kucyerekana
Perezida wa FERWAFA, yavuze ko ejo ha Ruhago y’Abagore ari heza

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *