Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu RWANDA, FERWAFA, bwatangaje ko bwungutse umufatanyabikorwa mushya w’uruganda rwa Bralirwa uzajya utera inkunga irushanwa rya Super Coupe.
Ibi byatangarijwe mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe yahuje Abanyamuryango b’iri Shyirahamwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yabwiye abanyamuryango ko we na bagenzi be baticaye ubusa kuva bagera muri iriya nzu. Yakomeje avuga ko Uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, basinyanye amasezerano y’ubufatanye.
Biciye muri kimwe mu binyobwa byengwa n’uru ruganda, rwemeye kuzajya rutanga Miliyoni 80 Frw mu gihe cy’imyaka ibiri mu irushanwa rya Super Coupe.
Uretse uru ruganda kandi, Komiseri Ushinzwe Imari muri iri Shyirahamwe, Nshuti Thierry, yavuze ko bakomeje gukomanga ku bafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ibihembo byo mu mupira w’amaguru birusheho kwiyongera ndetse banacuruze ruhago y’u Rwanda.

UMUSEKE.RW
