Gabon: Ikipe y’Igihugu yahagaritswe, Aubameyang yirukanwa burundu

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’umusaruro mubi wagaragaye ku kipe y’Igihugu ya Gabon mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc, Guverinoma ya Gabon yahagaritse igihe kitazwi ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu gihe rutahizamu, Pierre-Émerick Aubameyang, yirukanwe burundu muri iyi kipe.

Ku wa Gatatu, tariki ya 31 Ukuboza 2025, ni bwo hasojwe imikino y’amatsinda mu Gikombe cya Afurika 2025. Ikipe y’Igihugu ya Gabon yari mu itsinda F, yayisoje itsinzwe imikino yose.

Ni nyuma y’uko uwa nyuma, “Les Panthères” yatsinzwe na Côte d’Ivoire ibitego 3-2, maze isezererwa nta nota na rimwe ibashije kubona muri iri rushanwa. Nyuma y’uyu musaruro nkene, Ubutegetsi bwa Gabon, bwafashe umwanzuro ukakaye urimo no kwirukana bamwe.

Guverinoma y’iki gihugu, yafashe icyemezo gikomeye kandi cyanatunguranye cyo guhagarika Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Les Panthères’ mu gihe kitazwi, yirukana abatoza bose, ndetse yirukana burundu abakinnyi barimo Pierre-Émerick Aubameyang na mugenzi we, Bruno Ecuélé Manga.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Mutarama 2026, na Minisitiri wa Siporo w’agateganyo, Dr. Simplice-Désiré Mamboula, nyuma y’uko Gabon isezerewe isuzuguritse muri iri rushanwa riri kubera muri Maroc.

Mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu, Guverinoma ya Gabon yavuze ko aya makosa atakwihanganirwa, bityo ko Ikipe y’Igihugu ihagaritswe mu marushanwa yose kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza.

Uretse guhagarika ikipe y’Igihugu, uyu Muyobozi yanatangaje ko abakinnyi babiri bfatwaga nk’inkingi za mwamba, Pierre-Émerick Aubameyang ukinira Olympique de Marseille yo mu Bufaransa na mugenzi we, Bruno Ecuélé Manga, bafatiwe ibihano byo kutazongera gukinira igihugu ukundi (mise à l’écart), nyuma y’uko bashinjwa kuba impamvu y’umusaruro mubi no kubura ishyaka ryo gukunda Igihugu byabagaragayeho.

Ni ibyemezo byaje bikurikira iby’Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana ku wa 29 Ukuboza 2025, aho Perezida wa Repubulika, Brice Clotaire Oligui Nguema, yagaragaje uburakari bukabije ku musaruro w’Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika 2025.

Perezida Nguema yavuze ko ikibazo cya Gabon atari impano gusa, ahubwo harimo n’ikibazo cy’uburyo bwo gukora no gukendera kw’umutima wo gukunda igihugu.

Umukuru w’Igihugu yakomeje ashimangira ko Ikipe y’Igihugu ari ishema ry’Igihugu, bityo iyo idakoze neza, isura ya cyo yose ihungabana.

Ikipe y’Igihugu ya Gabon yari mu makipe yahabwaga amahirwe yo kuzaba ari meza muri iri rushanwa, ndetse by’umwihariko benshi bayihaga amahirwe yo kuzaba iyoboye itsinda F yarimo ariko yatunguranye isoza imikino yose nta nota na rimwe ibonye. Ni ibintu byaherukaga mu myaka 31 ishize (mu 1994).

Les Panthères yatsinzwe imikino yose itatu. Harimo uwo yatsinzwe na Cameroun (1-0), itungurwa na Mozambique yayitsinze 3-2, isoza itsindwa na Côte d’Ivoire ibitego 3-2.

Nyuma y’uyu mwanzuro ukakaye watunguye benshi, Guverinoma y’iki gihugu yatangaje ko ubu igiye gutangira urugendo rwo kubaka bushya umupira w’amaguru uhereye hasi, hagamijwe kugarura ikinyabupfura, Imiyoborere Myiza n’Ishyaka ryo gukunda Igihugu mbere yo kongera gusubira mu marushanwa mpuzamahanga.

Guverinoma ya Gabona, yahagaritse Ikipe y’Igihugu igihe kitazwi
Aubameyang yirukanwe burundu mu kipe y’Igihugu

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *