Hakizimana Louis azakomeza kuyobora Komisiyo y’Abasifuzi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje Hakizimana Louis nka Komiseri Ushinzwe Abasifuzi muri iri Shyirahamwe mu myaka ine iri imbere.

Yemejwe biciye mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe yahuje Abanyamuryango ba FERWAFA kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.

Hakizimana wabaye umusifuzi mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika n’urw’Isi muri rusange, yafashe uyu mwanya muri Mutarama 2024 ubwo yari asimbuye Tuyishime Angélique wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Lou yemereye abanyamuryango ba FERWAFA ko biciye mu bufatanye hagati ya bo nawe, imisifurire izakomeza gutera imbere ariko kandi aho bitaramera neza, ko bizahabwa umurongo.

Louis yayoboye iyi Komisiyo kugeza manda irangiye, haza Komite Nyobozi iyobowe na Shema Ngoga Fabrice bari bamaranye amezi ane ariko ataremezwa n’Inama y’Inteko Rusange.

Hakizimana Louis yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora Komisiyo y’Abasifuzi
Asanzwe ari n’umwarimu w’abasifuzi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *