Venezuela yatangaje ko igitero America yagabye igamije gushimuta Perezida Nicolas Maduro cyaguyemo abantu 100.
Ntabwo havuzwe abo kiriya gitero cyishe urwego bariho, ariko ikizwi ni uko Leta zunze ubumwe za America zabanje kurasa ku murwa mukuru Caracas ndetse zinatera inyubako ya Perezida Maduro.
Igitero cyagabwe ku wa Gatandatu cyakomeje kuvugwaho ku Isi, aho benshi babona America yararenze ku mategeko mpuzamahanga, ikajya gushimuta Perezida watowe n’abaturage b’ikindi gihugu.
Minisitiri w’Umutekano muri Venezuela, Diosdado Cabello yavuze ko abantu 100 bapfuye abandi nkabo barakomereka, mu gitero yise icy’ubugome.
Ati “Byari bibi igitero cyagabwe ku gihugu cyacu.” Yakomeje agira ati “Venezuela ntabwo izamanika amaboko, kubera ko igihugu cyacu gifite amateka n’umurage wacyo.”
Yavuze ko isi yose ibizi ko Perezida Nicolas Maduro ari imfungwa y’intambara, kandi ko America yarenze ku mategeko mpuzamahanga y’imibanire y’ibihugu.
Venezuela iri muri America y’Amajyepfo, kikaba igihugu mu bya mbere bicukura bikanacuruza petrol nyinshi ku isi.
Perezida Donald Trump yavuze ko petrol ya Venezuela izacukurwa na sosiyete zo muri America kandi Amaerica ikaba ari yo igenzura ubucuruzi bwayo, ndetse ikagena n’icyo amafaranga avuyemo akoreshwa kuri Venezuela.
Igihugu cya Cuba na cyo cyari cyavuze ko igitero cya America cyishe abantu bacyo 30 bacungaga umutekano wa Perezida Maduro, ntihasobanuwe niba bari muri bariya 100 bavuzwe.
America ntabwo yigeze ivuga niba mu basirikare kabuhariwe bagabye kiriya gitero harimo abapfuye cyangwa inkomere.

UMUSEKE.RW
