Ikiraro gihuza Umujyi wa Ruhango n’i Gitwe cyangijwe n’imvura nyinshi imaze iminsi itatu igwa, abagenzi barakoresha umuhanda wa Nyanza n’uwo mu Ngendo mbi.
Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa 08 Mutarama 2026 yangije ikiraro gihuza Umujyi wa Ruhango n’iGitwe ho mu Murenge wa Bweramana.
Abagenzi bavuga ko iki kiraro gihuza Akagari ka Gitisi n’aka Rwinyana werekeza cyangwa uva mu Mujyi wa Ruhango n’iGitwe ho mu Murenge wa Bweramana.
Dushimimana Innocent umwe mu bakunze gukoresha uyu muhanda avuga ko iki kiraro ari icyo Ubuyobozi bwari bwifashishijwe hakorwa ikiraro gisanzwe kugira ngo ibinyabiziga bibone aho bica mu gihe gitoya.
Ati:”Imodoka ziva i Gitwe zirimo gukoresha umuhanda uca ku Igororero rya Nyanza, izindi zirimo gukoresh wo mu Ngenda mbi ugera i Kirengeri zikabona kwerekeza mu Mujyi wa Ruhango”.
Usibye imodoka, nta moto zishobora kuhanyura, kuko abamotari bakoresha umuhanda wo ku Ntoshyo bakanyura ahitwa Rwezamenyo, abagenzi bakishyura amafaranga 5,000 Frw mu gihe mbere batangaga 1,500 Frw.”
Byiringiro Emmanuel utwara moto avuga ko hari n’ikindi kiraro cya Mwogo gihuza Umurenge wa Musange n’uwa Cyabakamyi cyangiritse bikomeye.
Ati:“Twifuza ko ibyo biraro byombi bikorwa kugira ngo iyo mihanda yongere ibe Nyabagendwa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Nsanzimfura Jean de Dieu, avuga ko batangiye gushaka uko iki kiraro cyongera gusanwa kugira ngo byorohereze ibinyabiziga.
Ati:“Twatangiye gusana icyo kiraro mu minsi ibiri sima iraba yumye bongere bahanyure”
Nsanzimfura yemera ko iyangirika ry’iki kiraro biri gutuma abagenzi bahendwa kuko bishyura amafaranga menshi y’ingendo kubera ko birimo gusaba ko imodoka zizenguruka zikoresheje igihe kinini.
Umwaka ushize wa 2025 Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatashye ikiraro gihuza Umurenge wa Kinazi n’uwa Mbuye cyuzuye arenga Miliyoni 257 y’uRwanda.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.
