Igitero simusiga cy’indege z’intambara kibasiye Teritwari ya Masisi mu gace kagenzurwa na AFC/M23, aho abasivile bapfuye abandi benshi barakomereka.
Ni igitero cyabaye ku wa Gatanu aho drone z’ingabo za Congo, FARDC ari zo zagabye icyo gitero nk’uko ibinyamakuru byo muri Congo bibyemeza.
Urubuga Tazama.rdc rukunze kuvuga amakuru yegamiye kuri leta ya Congo, rwavuze ko indege zibeshye aho zagombaga kurasa zirombereza ibisasu ku nyubako y’umuryango utabara abana bababaye witwa War Child.
Lawrence KANYUKA, Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko “indege zitagira abapilote z’ubutegetzi bwa Kinshasa, zarashe buhumyi muri Masisi Centre, mu baturage, imibare y’agateganyo abantu 6 bapfuye, abandi benshi barakomereka.”
Kiriya gitero cyabereye mu gace kitwa Mont Ngaliema, muri Masisi Centre.
Urubuga ACTUALITE.CD ruvuga ko gisasu cyarashwe n’indege ku manywa y’ihangu, abantu bane bakaba bapfuye, 7 barakomereka ndetse inzu nyinshi zirasenyuka.
Amakuru uru rubuga rwahawe n’abari hariya rutavuze, barubwiye ko abakomeretse bajyanywe ku Bitaro by’i Masisi.

UMUSEKE.RW

Niba ariko byagenze koko akaba ari abasivire bishwe fardc n’abacanshuro bakoresha izo drone ni ibicucu ntabwenge bagira, ntanubwo bazatsinda iyo ntambara.
Nukubeshya abasirikare bomuri congu nibigoryi barasa abaturage babo