Itangazamakuru ry’Imikino ryasabwe gushyigikira imikino y’Abagore

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umuryango Mpuzamahanga, ‘PLAY International Rwanda’ wita ku bikorwa biteza imbere umugore n’umwana w’umukobwa, wasabye itangazamakuru ry’imikino gushyigikira abagore bakora Siporo zitandukanye no kuzimenyekanisha.

Ibi byavugiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye ku wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2026, cyari cyatumiwemo ingeri z’abantu batandukanye barimo abayobozi, abakinnyi bafite amazina manini kurusha abandi mu Bagore n’abanyamakuru babarizwa mu gice cy’imikino.

Ni ikiganiro cyagarutse ku rugendo rw’abakinnyi bari batumiwe, barimo Nibagwire Sifa Gloria wahoze ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru [She-Amavubi], Iris Ndagijimana usanzwe ari kapiteni wa Police WVC, Mugwaneza Charlotte usanzwe ari kapiteni wa APR WBB na Mukonkawe Liliane usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga [Sitting Volleyball].

Umuyobozi wa ‘PLAY International’ mu Rwanda, Pascaline Curtet, yabanje guha ikaze abari batumiwe, maze aha umwanya umunyamakuru, Uwimana Clarisse, wayoboye ibiganiro byibanze ku gikwiye gukorwa kugira ngo Abagore baba muri Siporo, barusheho kumenyekana no gushyigikirwa nka basaza ba bo.

Ubwo aba bakinnyi bahabwaga umwanya ngo buri umwe agaruke ku rugendo rwe, bose bahuriye ku kuba batarashyigikiwe uko bikwiye n’itangazamakuru ryo mu gice cy’imikino, ari na ho bahereye barisaba ko ryabashyigikira.

Nyuma yo gutungwa urutoki bashinjwa kutavuga amakuru y’Abagore nk’uko bavuga ay’abagabo, abanyamakuru barimo Mugenzi Faustin, Mihigo Saddam na Mukeshimana Samirah, biseguye kuri aba bakinnyi ku kuba batavuga cyangwa ngo bandlike amakuru ya bo uko bikwiye ariko na bo bagaragaza impungenge zikirimo.

Zimwe mu mpungenge bagaragaje zikoma mu nkokora kuvuga amakuru ya Siporo ikorwa n’Abagore, ni imyumvire ya bamwe mu bakinnyi bakitinya ntibumve ko ubwabo bakwiye kwimenyekanisha kugira ngo n’abandi bakomerezeho babamenyekanisha.

Indi mbogamizi abanyamakuru bagaragaje, ni imyumvire ya bamwe mu bayobozi bareberera Siporo muri rusange mu ngeri zose, ikiri hasi ku buryo ubwabo hari aho bagenda gahoro mu gushyigikira no kumenyekanisha Siporo y’Abagore.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abanyamakuru bakora imikino, bahavuye biyemeje ko bagiye kwiminjiramo agafu mu kongera imbaraga mu kumenyekanisha Abagore bakora Siporo mu mikino itandukanye ariko basaba inzego bireba ko zikwiye gushyiramo ubushobozi ndetse zigaha agaciro abashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu makipe cyangwa mu nzego zitandukanye [Media Officers] kugira ngo byorohere abifuza kumenya amakuru y’ibiri gukorwa.

Abagore bakina imikino itandukanye, basabye Itangazamakuru ry’Imikino kubashyigikira rikamenyekanisha ibyo bakora
Abanyamakuru b’imikino biyemeje kwiminjiramo agafu mu kuvuga no kumenyekanisha imikino y’Abagore
Abayobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa ba ‘PLAY International Rwanda’, bari bahari

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *