Kigali: Impunzi z’Abanye-Congo zigaragambirije kuri za Ambasade

Yanditswe na UMUSEKE
Impunzi zivuga ko zigaragambya kubera amagambo y'urwango yibasira Abatutsi n'abavuga Ikinyarwanda muri Congo

Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu nkambi zitandukanye mu Rwanda zazindukiye mu rugendo rw’amahoro rwabereye kuri za Ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda.

Ni urugendo zivuga ko rugamije kwamagana ubwicanyi, imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo by’umwihariko Abatutsi, Abanyamulenge ndetse n’abandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Batangiriye urugendo kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Izi mpunzi zituye mu Nkambi z’impunzi zirimo, iya Kiziba, Kigeme, Mugombwa, Mahama, Nyabiheke na Nkamira zivuga ko zirimo izimaze imyaka irenga 30 mu Rwanda, kandi nta kizere bafite cyo gusubira iwabo.

Bisore Ngemanyi Albert yabwiye UMUSEKE ko bahisemo gukora urugendo rw’amahoro kuri za Ambasade zitandukanye bitwaje inyandiko y’ibyo bifuza byakorwa (petition letter).

Ati “Tuzi aho amagambo y’urwango yagejeje ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside, ntitwifuza kuzongera kubona ibyo bintu.”

Yakomeje agira ati “Icya mbere ni ugufatira ibihano abantu bakoresha imvugo z’urwango, bakabashyira mu nkiko. Icya kabiri dusaba gutaha kuko ayo magambo y’urwango niyo akomeza kudutsikamira n’abakiriyo (muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) na bo bagahunga kuko bakomeza kubatoteza.”

Izi mpunzi zirajya kuri Ambasade zirimo iya Qatar, u Bushinwa, Canada, u Budage, u Burusiya, Angola, Sweden no ku Biro by’Umuryango.

Tariki ya 01 -02 Mutarama 2026, izi mpunzi zari zakoreye imyigaragambyo yo mu mahoro mu nkambi zicumbikiwemo.

Zavugaga ko iyo myigaragambyo igamije kwamagana amagambo y’urwango avugwa n’abayobozi bakuru mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahanini ayavuzwe na Gen Maj. Sylvain Ekenge, Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu wahagaritswe.

Uyu musirikare mukuru yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) amagambo arimo ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda kuko mu gihe cyo kubyara azana mu rugo abo mu bwoko bwe bazabyarana na we, abita benewabo.

Imyigaragambyo yahereye kuri Ambasade ya US i Kigali

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *