Kigali: Umurambo w’umugore wasanzwe muri ‘lodge’

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Inzego zishinzwe iperereza ziri ahabereye ubwicanyi (ifoto: Tv1 Rwanda)

Umurambo w’umugore w’imyaka 45 witwa Ingabire Nadine bivugwa ko yari indaya wasanzwe mu cyumba cy’inzu ikodeshwa n’abashaka ku ryama (lodge), hakekwa ho yishwe n’abagabo babiri.

Byabereye ahazwi nka Sodoma mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo, mu Kagari ka Kanserege, mu Mudugudu wa Marembo.

Abasanzwe bagenda banakora aho bavuga ko uwo mugore yari asanzwe ari indaya ko ndetse yaherukaga kugaragara ari kumwe n’abagabo babiri.

Umwe yagize ati “Umukobwa ukora hariya mu kabari yagarutse ataka, ngo umuntu arapfuye. Ngiye bakinguuyeho gato ndungurutsemo, sinzi ukuntu narebye munsi y’igitanda mbona aryamemo yubitse inda. Ni ishuka yarazirikishije amaguru, mu kanwa naho yavuyemo amaraso gato.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yahamije ayo makuru abwira UMUSEKE ko mu gitondo bamenye ko hari umugore witwa Ingabire Nadine wapfiriye muri lodge.

Ati “Police/RIB n’izindi nzego twageze ahabereye ubu bwicanyi”

CIP Gahonzire yavuze ko hafashwe ibimenyetso bya Gihanga, umurambo ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo usuzumwe.

Ati “Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe. Ndetse ibikorwa byo gushakisha ababikoze byatangiye.”

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *