Uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, yitabye urukiko ku nshuro ya mbere nyuma yo gushimutwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu iburanishwa rya mbere yavuze ko arengana, nta byaha yakoze ahubwo ari Perezida wa Venezuela.
Ni iburanisha ryabaye ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, Nicolas Maduro wayoboye Venezuela yaburaniye mu rukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York, akuwe muri Gereza ya Brooklyn, afungiwemo kuva afashwe ku wa 3 Mutarama 2026.
Nicolás Maduro n’umugore we Cilia Flores barengwa ibyaha birimo ibyo gushinga agatsiko k’iterabwoba gacuruza ibiyobyabwenge, kubaka ubwami bw’ubucuruzi bwa Cocaine no kuyinjiza muri Amerika no gucuruza imbunda n’ibindi biturika. ibyo bombi bahakana bakavuga ko ari abere.
Mu iburanishwa ryo ku wa Mbere ritamaze igihe kinini dore ko ryamaze iminota 30, Maduro uri kunganirwa n’Umunyamategeko Barry Joel Pollack, wamamaye cyane ubwo yaburaniraga Julian Assange washinze urubuga kamenamabanga rwa Wikileaks.
Maduro yateruye agira ati “Ndarengana, nta byaha nakoze. Ndi umuntu mwiza. Ndacyari Perezida w’Igihugu cyanjye.”
Hanze y’urukiko hari imbaga y’abantu benshi barimo abashyigikiye ko aburanishwa n’abandi bavugaga ko Amerika idakwiriye kwivanga muri politiki y’abandi.
Biteganyijwe ko Maduro azasubira mu rukiko ku wa 17 Werurwe 2026.
I Carcas muri Venezuela ho, Delcy Rodriguez wari Visi Perezida ku ngoma ya Maduro yarahiriye kuyobora Venezuela nka Perezida w’Inzibacyuho.
Uyu mugore wabwiwe na Donald Trump ko nashaka kurwanya Amerika azabigwamo, mu ijambo rye arahira yumvikanye avuga ko bari kumwe na Maduro mu bihe arimo.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
