Museveni avuga ko yakubita Amerika mu ntambara yo ku butaka

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Perezida Yoweli Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko igisirikare cy’igihugu cye (UPDF) gifite ubushobozi bwo gutsinda ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe ibihugu byombi byasakirana mu ntambara yo ku butaka.

Ibi Museveni yabigarutseho ubwo yabazwaga ku ishimutwa rya Perezida Nicolás Maduro wa Venezuela, ryakozwe na Amerika, icyo ryasigiye abategetsi ba Afurika.

Museveni, uri mu barambye ku butegetsi muri Afurika no ku isi muri rusange, yavuze ko ibyabereye muri Venezuela atarabisobanukirwa neza, kuko atazi neza ibyo Maduro na Trump barwanira.

Yagize ati: “Ndacyakurikirana, ndacyakirimo kwiga, tuzamenya byinshi kurushaho.”

Mu gusobanura uburyo Maduro yafashwe, Museveni yavuze ko ingabo za Amerika zakoresheje imbaraga zazo zo mu nyanja n’izo mu kirere mu kunoza uwo mugambi wakangaranyije abategetsi benshi.

Yavuze ko igisirikare cya Amerika gikomeye mu kurwanira mu kirere no mu mazi, ariko ku butaka kidakanganye.

Yagize ati: “Kurwanira ku butaka ‘birimo ibyago byinshi’ ku Banyamerika.”

Museveni, ufite inararibonye mu bya gisirikare, yavuze ko intambara yo ku butaka isaba guhuza imbaraga imbona nkubone, aho Amerika irushwa ingufu na UPDF.

Ati: “Ku butaka, uza hafi y’uwo muhanganye, kuko nanjye, ufite intwaro zirasa hafi, nshobora kukugirira nabi.”

Yongeraho ko: “Ariko hariya hejuru uba uri mu mahirwe menshi; urandeba mu isanzure, njye sinkubona; uba uri mu nyanja, njye sindi yo.”

Museveni yashimangiye ko n’ubwo Amerika ifite izo mbaraga, Uganda ifite ubushobozi bwo kuyikubita inshuro mu gihe baba bahuriye mu ntambara yo ku butaka gusa.

Perezida Museveni yavuze ko igisirikare cya Uganda gifite ubushobozi, ubuhanga n’ubunararibonye bwo gutsinda uwo ari we wese bahurira mu ntambara yo ku butaka.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *