Myugariro w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Zira FK yo muri Azerbaijan, Mutsinzi Ange, yatangije Irerero ryigisha umupira w’amaguru abana bo mu Byimana mu Karere ka Ruhango aho akomoka.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2025, Kibera mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango aho Mutsinzi yatangiriye gukina umupira w’amaguru.
Iri rerero ryatangijwe na Mutsinzi Ange, ryiswe ‘Iwacu Football Academy.’ Rigamije guha amahirwe abana bahavuka kugira ngo bakomeze bakuze impano bifitemo zo gukina ruhago.
Igikorwa cyo gutangiza ‘Iwacu Fooball Academy, kitabiriwe n’abarimo Komiseri Ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Kanamugire Fidèle na Mulisa Jimmy usanzwe uri mu bafite izina rinini muri ruhago y’u Rwanda.
Ange yiyongereye kuri bagenzi be barimo Ntwari Fiacre, Usengimana Dany n’abandi batangije amarerero yigisha abato ruhago.








UMUSEKE.RW

Byiza cyane
Ndahabona mu kibaya kabisa