Ndayishimiye yahishuye ko yabaye Perezida atazi icyo agiye gukorera Abarundi

Yanditswe na UMUSEKE
Perezida Varisito Ndayishimiye

Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi, yahishuye ko ubwo yatorerwaga kuyobora igihugu atari azi icyo “agiye gukorera abaturage”, ibyamusabye kubanza “gukora amasengesho” kugira ngo Imana imuhe umurongo.

Ibi yabigarutseho mu giterane cyo gusoza amasengesho y’iminsi itatu yateguwe n’umuryango we, cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2025 ku kibuga cya ETS Kamenge i Bujumbura.

Mu mbwirwaruhame yamaze isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 44, Ndayishimiye yibanze ku byanditswe muri Bibiliya, ari na ko acyurira abayobozi batandukanye, abita ‘ibisambo kabombo’.

Uyu mukuru w’igihugu yatangiye avuga ko ashimira Imana kuko umwaka wa 2025 wabaye mwiza cyane, aho ku bwe asanga ari “umwaka u Burundi bw’amata n’ubuki bwavutse”.

Yagarutse ku bakoloni na bamwe mu Barundi bamaze imyaka basahura umutungo kamere w’u Burundi, ibyatahuwe n’ubutegetsi bwe, aho muri 2025 yashoye hanze amabuye y’agaciro atangira ingano.

Yikije ku bayobozi “bihebeye ruswa byahebuje”, abagereranya “n’imbwa ikunda inyama” ku buryo n’iyo wayimanika mu giti ikora uko ishoboye kose kugira ngo iyirye.

Yagize ati: “Umukoloni yamanitse iyo nyama hejuru, twese dushaka kugenda tuyireba gusa, ntidushaka kureba hasi ngo tugire icyo dukora; dukomeza tureba ya nyama imanitse gusa.”

Ndayishimiye yavuze kandi ko yaje gusanga kuyobora Abarundi ari “umutwaro uremereye”, kuko ngo “biyorobeka” kurusha Abayahudi bo mu gihe cya Yezu.

Yavuze ko mu Burundi usanga umutegetsi bamusekera, abandi bamushimagiza, ariko yarenga gato bakamukurikiza, ibitutsi ngo icyo ‘kivagundu’ n’ibindi byinshi.

Ati: “Yezu yajyaga kwigisha, hakaba haje Abafarizayo kumviriza akajambo ‘bamufatiraho gusa’, bagahita bataha bagakora indi nama. Naha mu Burundi, hari abanyabwenge baza ‘kumviriza gusa aho bafatira umuntu’.”

Ndayishimiye, umugore we n’abayobozi batandukanye bapfukamye bambaza Imana

Ndayishimiye yakanguriye abayobozi kujya basoma Bibiliya, abibutsa ko igihe Imana yahaga umugisha Nowa yavuze ko ‘amaraso y’umuntu izayishyuza’, kuko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana.

Yahishuye kandi ko, agitangira inshingano nk’umukuru w’igihugu, yibajije icyo azakorera abaturage, avuga ko yahatswe kumera nka Rewobowamu, umuhungu w’umwami Salomoni.

Yagize ati: “Nahise mbona ko ntawigira kuba umukuru w’igihugu na rimwe; niho nakuye igitekerezo cyo kuvuga ngo, nk’ubu uwambaza ngo ‘Abarundi uri kubajyana he?’, namusubiza iki? Nahise njya gusenga.”

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko yaje guhabwa ibonekerwa ryo kohereza abantu batandukanye mu bihugu byateye imbere kugira ngo bajye kurahura ubwenge bw’ibyo yakorera Abarundi.

Ndayishimiye yatangaje ko, agendeye ku mirimo y’umukuru w’igihugu yanditse mu Itegeko Nshinga, yari azi ko agiye kudamarara, ariko yasanze hari byinshi perezida akora, mu gihe ibyanditse ari bike cyane.

Gusa mu gusoza aya masengesho, yeruye ko ahura na za “birantega agahishyi”, aho abayobozi bamunaniza kugera, n’abo mu nzego zo hasi “bavunira ibiti mu matwi” bagamije “kumwangisha abaturage”.

Gen. Evariste Ndayishimiye yatorewe kuyobora u Burundi mu 2020 muri manda y’imyaka irindwi, nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye barimo Agathon Rwasa n’amajwi 68,72%.

Abayobozi batandukanye bitabiriye aya masengesho yateguwe n’umuryango wa Ndayishimiye

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 3

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *