Ngoma: Abantu icyenda bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama bishwe n’inkuba, abandi 6 barakomereka ubwo yabakubitaga bavuye guhinga.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026, mu masaha ya ni mugoroba.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko abakubiswe n’inkuba bari mu Gishanga cya Jarama, bahinguye bugamye mu nzu z’abarinda icyambu.
Yagize ati “Ni ho inkuba yabakubitiye bahinguye, bugamye mu nzu z’abarinda icyambu n’ahakorerwa uburyobyi.”
Guverineri Rubingisa yabwiye RBA ko bari gufatanya n’inzego z’ubuvuzi kugira ngo abapfuye bagezwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo mu gihe abakomeretse n’abahungabanye inzego z’umutekano n’iz’Akarere n’ibitaro bya Kibungo bari kubitaho.
Ati “Tugira inkuba tuzi n’aho zikunda kwibasira, tugira inama abaturage gushyira imirindankuba ahahurira abantu benshi ariko n’abaturage bakagira ubwirinzi bwo kutavugira kuri telefoni mu gihe hari imvura, kwirinda kugama munsi y’igiti.”
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2025, ibiza byishe abantu 130, barimo abishwe n’inkuba ndetse n’ibindi bituruka ku mvura nyinshi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, guherutse gutangaza ko mu kwezi kwa Mutarama 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 300, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uko kwezi.
Imvura iziyongera cyane cyane mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Iburasirazuba.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Imana ibakire mubayo
Irisanganye Ryabaye Riteye Agahinda Abantu Icyenda Bakahasiga Ubuzima Kumva Binobinu Kubyakira Biragoye Kukobirababaje
Imana
Ibakire
Mubayo
Baruhukire
Mumahoro .
Gusa Birababaje .
imana ibakire mubayo
Leave a Comment iriya mirinda nkuba bashyize kusengero n’ibiriziya nibabikureho nubundi barazifunze, noneho bayishyire kutubari.