Ubwo yari agiye mu Nzove gukorana imyitozo na bagenzi be bari gutegura umukino wa Super Coupe, Niyonzima Olivier ‘Seif’ uri mu bakinnyi bashobora gusohoka muri Rayon Sports, yabujijwe kuyikora.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026, Rayon Sports yakomeje imyitozo itegura umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, Super Coupe aho izahura na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro.
Mu bakinnyi bagiye mu Nzove gukora imyitozo, harimo na Niyonzima Olivier uzwi ku izina rya Seif ariko bamubwira ko atari buyikore. Bivugwa ko uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, ari mu bakinnyi bashobora gusohoka muri Murera.
Bivugwa ko Seifu n’abandi barimo Pavelh Ndzila, Adama Bagayogo, Musore Prince na Harerimana Abdulaziz ‘Rivaldo’, bashobora kwerekwa umuryango nyuma yo gusoza imikino ibanza ya Shampiyona.
Rayon Sports imaze kwinjiza abakinnyi bashya batandatu, barimo abanyamahanga batatu. Aba barimo Kwizera Olivier, Yannick Bangala Litombo, Ben Aziz Dao, Ramazani Tshimanga Tshilembi, Bienvenu Joachim na Faustin Likau Pizzalo Kitoko.


UMUSEKE.RW
