Umugabo witwa Felix Ndagijimana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Shangi mu Karere ka Nyamasheke, ashinjwa gukubita Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mariba atuyemo, akanamukomeretsa.
Intandaro yikubitwa rya Gitifu Ngabonziza Principe, uwo Ndagijimana avuga ko yatewe no kumukura ku rutonde rw’abahawe imfashanyo kubera kwibasirwa n’amapfa.
Ni ingoboka iri gutangwa nyuma y’izuba ryinshi ryacanye muri uyu Murenge wa Nyabitekeri, aho abaturage babuze ayo bacira n’ayo bamira.
Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa 08 Mutarama ari bwo uyu mugabo yadukiriye Gitifu, maze aramuhondagura amushinja kumwimisha ibigori.
Gitifu ngo yakubiswe ari kumwe n’abagize inzego z’ubuyobozi bw’imidugudu n’inkeragutabara, ubwo bari mu bugenzuzi bw’imikorere y’irondo n’iy’utubari.
Aganira n’Imvaho Nshya, Ngabonziza avuga ko uwo muturage wari wahaze manyinya yabanje kubaza abo bayobozi abo ari bo n’ibyo bari gukora, baramwibwira ndetse n’ibibagenza.
Ndagijimana, wari wasinze, ngo yahise avuga ati: ‘Ese ni mwe mwankuye ku rutonde rw’abahawe ibigori?’
Gitifu ati: ‘Ntaramusubiza, aransunika. Mubajije impamvu ansunika, ahita ankubita ikofe ku munwa wo hejuru, arawukomeretsa, ntangira kuvirirana amaraso menshi.’
Uyu muturage ngo yahise yiruka, ariko ntiyabasha gucika abo bayobozi n’abaturage bari bahuruye; ari bwo yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi.
Gitifu we bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Mukoma, ariko asabwa kujya ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo harebwe niba nta kindi kibazo yagize.
Uyu muyobozi avuga ko nta ruhare yagize mu gukura uyu mugabo ku rutonde rw’abatishoboye bahawe imfashanyo, kuko abaturage bagenzi be ari bo barumwikuriyeho kubera ko yishoboye.
Abaturage bo mu Kagari ka Mariba bavuga ko atari bishya kuri Ndagijimana, kuko ngo asanzwe ari igihazi, ko iyo amaze gusinda ateza umutekano mucye mu baturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, yemeje ko uyu muturage yakoreye umuyobozi we urugomo, byatumye ashyikirizwa RIB ngo abibazwe.
Ati: ‘Twamushyikirije RIB, sitasiyo ya Shangi, ngo abikurikiranweho; uwakomeretse ajya kwa muganga, anasabwa gutanga ikirego kuri RIB.’
Abaturage bakangurirwa kwirinda guhohotera no gukubita abayobozi, kabone n’ubwo baba batanyuzwe n’ibyemezo babafatiye; mu gihe habayeho kurengwanywa, bakwiyambaza inzego zisumbuyeho.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
